Rubavu: 2 bibaga insinga z’amashanyarazi n’uwazibaguriraga batawe muri yombi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Uwimana Delphin na Irakoze Gentil bombi bafite imyaka 16 bafashwe bakata insinga z’amashanyarazi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu hanafatwa Niyongira Samuel w’imyaka 25 wazibaguriraga. Uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Bugasha, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba bafatiwemo, yatangarije Imvaho Nshya ko bari bamaranye iminsi ikibazo cyo kubura amashanyarazi, bakurikirana bagasanga insinga zo kuri transfo zabo zaciwe zibwe, bakayoberwa abaziba bakabasiga mu kizima.

Yagize ati: “Nk’ijoro rishyira uwa 16 Nyakanga, abaturage benshi b’uyu Mudugudu baraye mu kizima kubera abo basore bari baciye insinga zituma umuriro utugeraho ziri kuri transfo imwe iri muri uyu Mudugudu wacu.”

Yakomeje ati: “Turashimira cyane Polisi yacu n’izindi nzego z’umutekano, kimwe n’irondo kuko bafashwe bakata insinga zo kuri transfo iri muri uyu Mudugudu wacu, umwe irondo rimugwa gitumo, undi aracika, afatirwa mu rugo iwabo n’ibikoresho yakoreshaga abifite, ku makuru yari yatanzwe na mugenzi we.”

Avuga ko mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Nyakanga na bwo irondo ryabatesheje bagiye guca insinga zo kuri transfo yo mu Mudugudu wa Bugasha, bajya guca izo mu Mudugudu wa Burima.

Undi muturage ati: “Uyu musore wafatiwe mu cyuho yatubwiye ko izi nsinga bazikata mu butaka aho zinjirira muri za transfos  bakazigurisha umugabo ugura ibyuma bishaje  witwa  Niyongira Samuel, akabaha amafaranga 2 000 kuri metero 1.

Umunyerondo wo mu Mudugudu wa Bugasha, yabwiye Imvaho Nshya ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, hamaze gufatirwa mu cyuho umwe muri bariya basore, mu ijoro ryo ku wa 15, rishyira uwa 16 Nyakanga.

Kuva saa mbiri z’ijoro kugeza saa cyenda na 50 z’igicuku, bakomeje gushakisha uriya musore wacitse, ni bwo yafatanywe n’ibikoresho bye iwabo.

Ati: “Ni we waduhaye amakuru neza y’ubibagurira, Niyongira Samuel, ku bufatanye n’inzego z’umutekano tumufatira mu Mudugudu wa Butotori, Akagari ka Rubona aho acururiza ibyuma bishaje.

Tugiye kureba mu nzu abicururizamo dusangamo n’ibindi byibwe birimo amarobine 5, ubwoko butandukanye bw’insinga z’amashanyarazi n’ibindi, bose barafatwa.’’

Abaturage bavuga ko ifatwa ryabo bajura ari ingenzi cyane kuko ingeso yo kwangiza ibikorwa remezo itakwihanganirwa. Abasore nk’aba bagombye gukora bakiteza imbere. Bashima inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zabahagurukiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour, yabwiye Imvaho Nshya ko bafatiwe mu Midugudu inyuranye y’Akagari ka Rubona, hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’iyangizwa ry’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo.

Ati: “Bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, nyuma yo kugaragarwaho no kwangiza ibikorwa remezo, aho bacaga insinga z’amashanyarazi kuri transfos, bakajya kuzigurisha. Uwazibaguriraga bamutubwiye arafatwa.’’

Yashimiye inzego zose zahagurukiye rimwe zigafata abo bagizi ba nabi bari bamaze iminsi bashyira mu kizima ibice byinshi by’uyu Murenge kubera kwiba izi nsinga z’amashanyarazi.

Yagaye uwazibaguriraga, anashimira REG yahitaga ibatabara izo nsinga zibwe ikihutira gushyiramo izindi, igihe abakora ubwo bugizi bwa nabi bari bagishakishwa.

Yasabye buri wese kuba ijisho ry’ibikorwa remezo kuko ari ibyabo bose.

Ati: “Batangire amakuru ku gihe babonye hari igikorwa remezo cyangiritse, abo bakekaho kubyangiza bagaragazwe bafatwe babiryozwe.”

Yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba n’inzego zindi zihakorera zirimo iz’umutekano bafashe ingamba zo kongera imbaraga mu bukangurambaga, akangurira urubyiruko ko icyiza ari ugukora ibiruteza imbere.

Avuga ko umusore wafashwe yari yamaze gukata insinga zo hasi mu butaka agiye kurira ngo anakate izo hejuru, byatumye abaturage bucya badacanye.

Insinga z’amashanyarazi bazicukuraga bakazica bakajya kuzigurisha ku mafaranga 2 000 kuri metero 1
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE