RRA yasobanuye uburyo abategura ibirori basora mu buryo bunoze

“Uburyo tugomba kureba ni uburyo basoramo niba basora neza hakaba harimo nk’icyiciro cy’abandi wenda batanditse ku musoro; urugero harimo nk’abayobora ibirori, (MC) benshi batanditse ku musoro, nk’abakora dekorasiyo batanditse ku musoro, wajya kureba nk’umubare w’ibirori bibaho ku mwaka amafaranga yishyurwa kuri buri birori ukabona ni amafaranga menshi yakabaye asoreshwa.”
Byatangajwe na Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA/Rwanda Revenue Authority Uwitonze Jean Paulin, asobanura uko ibyiciro bimwe na bimwe mu bitegura ibirori bisora ibindi ntibisore kandi byakabaye bisora.
Atangaje ibyo nyuma y’ifishi ya RRA yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza amakuru agenga ahabera ubukwe.
Uwitonze yagaragaje ko iyo fishi atari nshya kuko abategura ibirori basanzwe basora ariko bikwiye gukorwa mu buryo bunoze.
Yagize ati: “Dukure urujijo ku ifishi yagiye hanze kuko abantu bari gutekereza ko ari ibintu bije uyu munsi ntabwo ari bishyashya. Hari abari gutekereza ko ari umusoro mushya tugiye guca ubukwe ntabwo ari byo. Nta musoro ugiye gucibwa ubukwe, nta musoro ugiye gucibwa umugeni, ikiriho ni amakuru turi gusangira kandi abenshi muri aba (bategura ibirori) basanzwe basora.”
Uwitonze agaragaza ko hari bamwe mu bategura ibirori basanzwe basora ariko hari abandi batarabyumva ari nayo mpamvu hari amakuru bahanahana agamije kurushaho guhwitura abatubahiriza amategeko agenga umusoro.
Yagize ati: “Ayo makuru aba agamije kugira ngo turusheho kunoza imirimo yacu abatubahiriza amategeko y’imisoro babashe kuyibahiriza.”
Yagaragaje ko ikigamijwe ari uguhuza amakuru kugira ngo abatanditse bandikwe, abatabikora neza bakosore, ndetse ababyica nkana bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.
Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu minsi ishize, Komiseri Mukuru wa RRA Niwenshuti Ronald yatangaje ko bagorwa no gukurikirana no gusoresha abategura ibirori kuko akenshi imirimo yabo iba itanditse.
Yatangaje ibyo nyuma y’uko Depite Kayitesi Sarah yari asabye ko abayobora ibirori, (MC) n’abandi batanga serivise zinjiza amafaranga menshi basoreshwa.
Yagize ati: “Bariya bakora mu birori usanga baba bafite amatsinda akora muri za serivise bagenda baguka kandi usanga bakorera amafaranga menshi. Ese bo mwaba mwarabatekerejo? Kuko nibaza ko hari icyakwiyongera turamutse tubasoresheje.”
Mu gusubiza icyo kibazo Komiseri Niwenshuti yagaragaje ko hari uburyo basoreshamo abo bantu ariko bigikeneye kubinoza neza kugira ngo bishyirwe ku murongo.
Yagize ati: ”Ntabwo ari ba MC gusa ahubwo na bariya bashyiraho amatente, bose ni abakora mu mirimo itanditse batugora gukurikirana ariko twatangiye ubukangurambaga umwaka ushize.”
Yagaragaje ko byajyaga bigorana gusoresha abakora mu mirimo itanditse kuko abakozi bajyaga mu bukwe bakavugana n’ababiteguye bakigishwa bakaganirizwa ndetse bigashyirwa mu bikorwa.
RRA igaragaza ko ubukangurambaga bwakozwe bwigishirizaga hamwe abategura ibirori n’abandi batarakoresha batarumva inyungu z’umusoro gukoresha inyemezabuguzi ya EBM.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu aba yanditse mu misoro ndetse agomba kuba akoresha EBM.