RRA yakusanyije arenga tiriyali 3 Frw mu 2024/2025

Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2024/2025 cyakusanyije miliyari 3.079,8 z’amafaranga y’u Rwanda (asaga tiriyali eshatu), bivuze ko umuhigo weshejwe z’imisoro bingana n’igipimo cya 101.3% ugereranyije n’intego ya miliyari 3.041,2 z’amafaranga y’u Rwanda bari bafite.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 08 Nyakanga 2025, ku ishusho y’imisoro n’isoresha mu mwaka w’ingengo y’imari warangiranye na Kamena 2025, RRA yatangaje ko iby’ingenzi byatumye iyo ntego igerwaho harimo ubukangurambaga, gahunda yo kwigaragaza ku bushake, ibikorwa byo kurwanya magendu n’ibindi.
Komiseri Mukuru wa RRA Niwenshuti Ronald, yasobanuye ko miliyari 3.079,8 Frw z’imisoro yakusanyijwe mu 2024/2025 zingana na 52,9% by’ingengo y’imari igihugu cyakoresheje muri uwo mwaka.
RRA ivuga ko ubukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga ry’imashini za EBM, izatanzwe ari 147.700 zivuye ku 117.631 zatanzwe mu mwaka wa 2023/2024.
Mu bacuruzi bashya bazihawe, abagera kuri 44.000 bahise bandikwa mu batanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) bavuye ku 32.529 bari banditswe 2023/2024.
Ku bijyanye na gahunda yo kwigaragaza ku bushake yatumye RRA ikusanya miliyari 18,1 Frw kuko abigaragaje ku bushake bose mu 2024/2025 ari 5.328.
Iyo misoro yose kandi yagizwemo uruhare n’ibitumizwa mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 21,9% ugereranyije na 16,3% byari biteganyijwe.
Ni mu gihe ibikorwa byo kurwanya magendu byafashije RRA gukusanya miliyari 14,6.
RRA yasobanuye ko izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 8,0% hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025, cyarenze 7,6% cyari giteganyijwe, na byo byagize uruhare mu bwiyongere bw’imisoro yakusanyijwe.
Komiseri Niwenshuti yasobanuye ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, hari intego yo gukusanya miliyari 3,628 Frw z’imisoro n’amahoro, bingana na 53% by’ingengo y’imari.
Avuga ko kugira ngo iyo ntego igerweho bazashyira mu bikorwa gahunda bateguye izafasha kunoza iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora, harimo kongera imbaraga mu kurwanya magendu no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Ati “Turashaka gukoresha ikoranabuhanga dusanganywe ariko twongereho n’irindi rishya harimo irijyanye no gukusanya imisoro kuri za gasutamo ndetse no kongera imbaraga mu ikoreshwa rya EBM kugira ngo kuzikoresha byorohe kurushaho ariko hajyemo n’uburyo bwo kuzigenzura, bidufashe mu imenyekanisha ry’umusoro ugomba gutangwa.”
Yongeyeho ko hazashyirwa imbaraga no mu bwubatsi harimo ibikoresho byinshi bakoresha bidatangirwa inyemezabuguzi, ababicuruza batazwi n’ahandi.