RMC yerekanye icyasayura itangazamakuru ry’u Rwanda mu bukene

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 24, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yatabarije itangazamakuru kuko abaryumva baryungukiramo ariko ryo amakuru ritanga ntagire icyo aryungura, rigahora mu bukene.

Yasabye Abadepite ko mu mategeko batora bakwiye no gukora ubuvugizi hagatorwa n’afasha itangamakuru ku buryo ikiguzi cy’igikoresho cyose kigurwa nk’imodoka n’ibindi byifitemo radiyo cyangwa televiziyo, cyajya gisaranganywa no ku itangazamakuru aho gukiza abacuruzi gusa.

Umuyobozi Mukuru wa RMC yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside izo ngingo nka bimwe mu bibazo bikenesha itangazamakuru mu Rwanda,

Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, Mutesi yagaragaje ko kuba hari abanenga itangazamakuru ko ryatangaje amakuru atanoze bikwiye ko harebwa no ku kiguzi yatanzweho.

Yabwiye Abadepite ko muri gahunda bakora bakwiye gutekereza ku mpamvu abaturage n’abayobozi bakurikira amakuru ariko bo ntibagire ikiguzi bayatangaho cyafasha ibitangazamakuru kugira ubushobozi bwo kuyatangaza kinyamwuga.

Ati: “Mukwiye kuvugira ibinyamakuru mukareba niba abadukurikira bagira icyo batugenera, kugira ngo natwe tworoherwe n’ibyo dushora kugira ngo dutange byinshi.”

Yunzemo ati: “Mwese imodoka zibamo Radio, amakuru mwumva muyishyurira he? Hari uburyo umuntu ashobora kubaka umushinga neza, ku mudoka zigurwa zinjizwa mu gihugu, hakavaho nibura 0,5 cy’amafaranga, agahabwa Urwego Ngenzura Mikorere (RURA) ntiyongere kutwishyuza iminara.”

Yakomeje avuga ko umunyamakuru ukora amashusho akayashyira ku gitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abayakurikiye babaye benshi byungura cyane ucuruza internet ariko uwo munyamakuru ntagire inyungu akuramo.

Ati: “Mu by’ukuri ndi umukozi w’ucuruza internet, bakwiye kureba utuntu duto dutuma umucuruzi adahomba ariko nanjye ukora amakuru ntahomba.”

Yunzemo ati: “Ibi bigo bitanga Canal+ n’ibindi, amatelevizo abijyaho agira icyo atanga, twe dukora amakuru abaturage bakabigurira ifatabuzi (Abonnement) ntacyo tubona. Tudakoze amakuru meza umuturage yagura ifatabuguzi ry’iki?”

Ubukene butuma abanyamakuru bahunga itangazamakuru

Mutesi Scovia yeruriye Abadepite ko ubukene mu itangazamakuru butuma abanyamakuru bari kubaka sosiyete, itangazamakuru baritera umugongo.

Ati: “Umunyamakuru umaze kuba mukuru muri uyu mwuga awuvamo, ari we wari kudufasha muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi. Awuvamo kubera ubukene buri mu bitangazamakuru, bitamuhemba, kandi ni we ufite amakuru y’ejo n’ahashize.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel, yagaragaje ko nubwo itangazamakuru rifatwa nk’ubutegetsi bwa kane ariko rititabwaho ari na yo mpamvu rihorana ubukene budashira.

Yashimangiye ko mu gihe Leta itagize icyo ikora ngo ibibazo rifite bikemuke byasubiza inyuma iterambere ry’Igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside Hon Ndangiza Madina, yavuze ko RMC ibahaye umukoro nk’intumwa za rubanda, ko bazakora ubuvugizi kugira ngo ibikoresho bigurwa bifite aho bihurira n’itangazamakuru, amafaranga abivuyemo ajye ahabwa itangazamakuru bityo ribone uko rikora kinyamwuga.

Abadepite bagaragarijwe ibikomeje kudindiza iterambere ry’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda
Hon Ndangiza Madina yijeje ko Abadepite bagiye gukorera ubuvugizi ibibazo byugarije itangazamakuru
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 24, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE