RIB yataye muri yombi Bishop Gafaranga

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025 rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga.
Bishop Gafaranga akurikiranyweho icyaha ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira.
Yagize ati: “Ku wa 07 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyaremye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”
Kugeza ubu ntiharatangazwa uwo Bishop Gafaranga yaba yarakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bishop Gafaranga yamenyekanye cyane mu 2023 ubwo yavugwagaho kwishyura abasaza ngo bamusabire umugeni. Ni ubukwe butavuzweho rumwe mu itangazamakuru by’umwihariko iritangazamakuru ajyanye n’iyobokamana.
Yanamenyekanye kandi ubwo yashishikarizaga abantu kuyoboka Tom Transfers yagurishaga imodoka.
Icyakoze ntiyahiriwe kuko mu modoka zirenga ebyiri yari afite muri Tom Transfers, imwe yari imwanditseho, indi itamwanditseho yayambuwe mu mukwabo wabaye wo kwambura imodoka abo zitanditseho.