RIB yashyikirije ubushinjacyaha dosiye 148 z’abakurikiranyweho ubwambuzi bushukana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko mu myaka itanu ishize rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye 148 z’abakurikiranyweho ubwambuzi bushukana by’umwihariko ubushingiye ku bantu bizeza abandi ko bacuruza imodoka, bazazibagurisha.

Ibi byabigarutsweho na Dr Thierry B Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri RTV.

Dr Murangira yavuze ko ibi byaha biri kugenda bifata indi ntera n’ubwo bitaragera aho byacitse.

Yagize ati: “Muri ino minsi hari ubwambuzi bushukana bushingiye ku bintu bitandukanye; bushingiye ku masambu, ku bicuruzwa noneho turabona n’ubushingiye ku modoka, ku bantu bizeza abantu ko bacuruza imodoka, bakababwira ko bazazibahera ku giciro cyiza, umuntu agashobora kuba yagendera muri ayo marangamutima ngo mbonye imodoka nziza ku giciro cyiza.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko birangira amafaranga bayatwaye kandi ntibanayasubizwe n’imodoka ntibayibone.

Ati: “Turabona bigenda bifata indi ntera, bizamuka ariko ntabwo byari byagera aho twavuga ngo byacitse ariko burya ni yo yaba ari umuntu umwe, babiri, batatu bakorewe ibyo byaha, tuba tubona ko ari ibintu bidakwiriye bitagomba no kwihanganirwa.”

RIB igaragaza ko mu myaka 5 ishize, kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020 kugera muri Kamena 2025 hakozwe iperereza ku madosiye 148 ashyikirizwa n’ubushinjacyaha.

Hari harimo abakekwa 196, abakorewe ibyaha by’ubwo bwambuzi bushukana bari 368. Dr Murangira avuga ko iyi mibare igaragaza ishusho y’uburemere bw’ubwambuzi bushukana mu myaka 5.

Imibare ya dosiye zashyikirijwe ubushinjacyaha yagiye izamuka kuko nko mu mwaka wa 2020/2021 yari dosiye 15, umwaka wa 2021/2022 bushyikirizwa dosiye 18, umwaka wakurikiyeho wa 2022/2023 dosiye 46, umwaka wa 2023/2024 dosiye 36, mu mwaka wa 2024/2025 dosiye 33.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza agira ati: “Urebye amafaranga babazwaga ni amafaranga atari makeya, mu manyarwanda ni miliyari 2.922, mu madolari ni miliyoni 7.497 n’amayero 13 444.”

Mu gukora iperereza, RIB igaragaza ko hari amafaranga yafatiriwe ku makonti y’abakekwaga n’andi yagarujwe yose hamwe agera kuri 524 658 000 Frw, hagaruzwa kandi 105 283 y’amadolari ya Amerika n’amayero 2 600.

RIB igira inama abaturarwanda kugira amakenga bakajya mu nganda zizwi muri kampani zizwi zubatse izina.

Ibi kandi binashimangirwa na Nkotanyi Augustin uzwi mu bucuruzi bw’imodoka, asaba abantu kwitonda no gufata umwanzuro mbere yo gusohora amafaranga.

Akomeza asaba umuntu ushaka kugura imodoka yakwegera kampani zizwi z’abantu bashakira abandi imodoka.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE