RIB yakebuye abakoresha basiga abakozi ku muhanda nijoro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwakebuye abakoresha bacyura abakozi babo bakabasiga ku muhanda mu masaha y’igicuku, bikaviramo bamwe kwibwa muri ubwo buryo.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yakebuye abo bakoresha bashyiraho uburyo bwo gutwara abakozi bakora ijoro ariko imodoka zibatwara zikajya zibasiga ahantu hamwe hamenyerwa mu buryo umukozi uhasigara aba ashobora guhura n’abajura cyangwa abagizi ba nabi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr. Murangira yagize ati: “Hari abantu bakora akazi ka nijoro, imodoka z’akazi zikabacyura, umushoferi akamusiga ku muhanda saa munani, saa cyenda z’ijoro, ari bumanuke nko muri metero 10 mu mwijima, urwo ni urugero rw’abibwe muri ubwo buryo.”

Yakomeje yingingira abafite abakozi bakora nijoro guha amabwiriza abashoferi ntibakajye babajugunya ngo bigendere batabanje guhamya ko bageze mu nzu zabo amahoro.

[…] Turasaba abantu bafite abakozi bakora n’injoro babwire abashoferi babo bajye batsimbura ari uko umuntu yinjiye mu nzu umenye neza ko yinjiye, kuko iyo umucyura buri munsi saa munani z’ijoro bariya bantu (abajura) barabimenya bakahamutegera.”

Dr. Murangira avuga ko akenshi bakira ibirego by’abantu bavuga ko bibwa mu buryo nk’ubwo, akavuga ko iyo uri umukoresha umeze utyo uba uri mubi kubera ko nubwo umukozi wawe aba yibwe haba hari ibyago by’uko abo bantu bagirirwa nabi, akabishingiraho abasaba kujya babageza mu rugo.

Uretse abakekwaho kwiba telefoni 332 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 77 z’amafaranga y’u Rwanda, hanerekanywe abibye mu ngo, abakekwaho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Inzego zitandukanye zifite aho zihirira n’abakozi n’abakoresha, zihamagarira abakoresha kwita ku buzima n’umutekano by’abakozi igihe bari mu kazi.

Hagiye hagaragaraza buri wese n’icyaha akurikiranyweho, nyuma umuvugizi wa RIB aza gukomoza no ku birego bakunze kwakira byiganjemo icy’ubujura bukorwa mu masaha y’ijoro.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE