RHA ikodesha ishyinguranyandiko miliyoni 33 Frw ‘hari inzu za Leta zipfa ubusa’ 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), babajije Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), impamvu hari ibigo giha uburenganzira bwo gukodesha ububiko bw’inyandiko bw’asaga miliyoni 33 buri kwezi, nyamara hari inyubako za Leta ziri aho zidakoreshwa.

Babigarutseho ku wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, ubwo RHA yasobanuriraga PAC ibijyanye n’amakosa yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’imari 2024/2025.

Visi Perezida wa PAC, Hon Murumunawabo Cecile yabajije RHA ati: “Musobanure impamvu mukodesha ububiko bw’inyandiko, hamwe mukodesha miliyoni 19 n’ibihumbi 700 arenga, ahandi ni arenga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda. Urwo ni urugero rumwe nafashe.”

Depite Murumunawabo yagaragaje ko aho hakodeshwa na RHA igice cyaho ari cyo gikoreshwa nyamara hose hakishyurwa mu gihe hari inyubako za Leta zigaragara zidakoreshwa.

Yagize ati: “Komisiyo iribaza, iyo umuntu ababwiye ati nkeneye aha, ntabereka n’ibipimo, n’aho kumanika dosiye akeneye kugira ngo icyo gice na cyo kibe cyagabanywamo ibice. Biri henshi kandi birahendesha Leta.”

Yavuze ko ikibabaje hari n’inyandiko zikiri mu bubiko bukodeshwa menshi nyamara ibizikubiyemo byaramaze gushyirwa mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire RHA, Rukaburandekwe Alphonse yavuze ko gukodesha inzu bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’uko bumvikanye na nyirayo.

Yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kubungabunga ishyinguranyandiko binyuze mu ikoranabuhanga bityo bikazagabanya n’umubare w’inyubako zikodeshwa.

Ati: “Turi muri gice cyo gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko, hari abatangiye kubishyira mu bikorwa ariko ni ibintu bisaba umwanya n’amafaranga menshi kugira ngo bikorwe.”

RHA yavuze ko ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka uko inyubako zibungabungabungwa, binyuze mu gukoresha inzu za Leta aho gukomeza gukodesha.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE