RGB yakomoje ku birebwaho mu gufunga insengero n’imisigiti

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu nib wo humvikanye inkuru y’insengero zikabakaba 200 muri 317 zibarizwa mu Karere ka Musanze zafunzwe nyuma yo gusangwa zitubahirije ibisabwa.

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, rukomeje mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Ni igikorwa gikomeza mu bice bitandukanye mu Gihugu, aho no mu Mujyi wa Kigali insengero nyinshi zishobora gufungwa bitewe n’ibisabwa bishobora kugora imwe mu miryango ishingiye ku myemerere kubahiriza.

Ubuyobozo bw’uru rwego bwaboneyeho kugaragaza bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB.

Ibindi birebwaho ni icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba niba abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango rufite izindi rukuriye.

Muri iri genzura, aho bigaragara ko hari insengero n’imisigiti bitubahiriza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere birahagarikwa.

RGB yahamije ko Inzego bireba zizakomeza gufatanya n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu kubaka iterambere rirambye hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere ndetse no kugira imikorere n’inyubako byujuje ibisabwa n’amategeko.


Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwemeza ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 348 zitujuje ibyangombwa bisabwa, zagaragaye mu bikorwa by’ubugenzuzi bumaze iminsi bukorwa.

Izo nsengero zafunzwe nyuma yo gusura izigera kuri 700 byagaragaye ko zitujuje ibisabwa n’amategeko.

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwaga insengero n’imisigiti 783.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE