RDF yafunze aba ofisiye babiri n’abasivile 20

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye babiri ba RDF hamwe n’abasivile 20, bakurikiranyweho ibyaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.
Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ku byaha bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu itangazo RDF yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025 yagize iti: “Nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ubutabera bakaburanishwa n’inkiko za gisirikare.”
Nubwo RDF itatangaje amazina y’abafunzwe, itangazo ryayo ryaje nyuma y’iminsi bivugwa ko hari abafunzwe barimo abanyamakuru n’abafana.
Abo ni abajyanye n’Ikipe ya APR FC ku mikino mpuzamahanga irimo uwo yahuyemo na Pyramids FC muri CAF Champions League, muri Nzeri 2024.
Erast says:
Kanama 11, 2025 at 7:03 pmBirakwiye ko buriewese yabijisho
Ryamugenziwe kd birumvikana
Ubtabera buzakora akazi nkoko
Bikwiye kd urengana azarenganurwa
Uwicyaha gihama nawe azahanwa.