RDC yahakanye iby’uko Nicholas Sarkozy yazinduwe i Kinshasa n’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Amakuru yazindutse acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga kuri Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yibanze ku ruzinduko rwa Nicholas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa guhera mu 2007 kugeza mu 2012, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Werurwe.

Bamwe mu banyamakuru batangaje ko amakuru yizewe ahari avuga ko Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatumiye Sarkozy kugira ngo amuganyire ku bibazo Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ashinja gushyigikira inyeshyamba za M23 ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Ikinyamakuru ‘Africa Intelligence’ gicukumbura amakuru ya Politiki ku mugabane w’Afurika, cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yatumiye Sarkozy kugira ngo amusabe kumubera umuhuza hagati ye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ikindi cyifuzo cya Tshisekedi nk’uko bitangazwa na Africa Intelligence ni icyo kumugezaho ubutumwa afitiye Perezida uriho Emmanuel Macron uherutse kugirira uruzinduko muri RDC, akababwiza ukuri kwambaye ubusa ku birebana n’ibibazo by’umutekano muke byabaye karande mu Burasirazuba bwa RDC.

Icyo gice gikungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye kibarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 130, umutwe wa M23 ukaba ari nk’igitonyanga mu nyanja kuko uretse inyeshyamba zashinzwe n’abenegihugu, habariwa n’imitwe yitwaje intwaro yaturutse mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda.

Perezidansi ya RDC yatangaje ko ayo makuru yatangajwe ari ibihuha kuko uruzinduko rwa Sarkozy muri RDC rutabaye ku busabe bwa Tshisekedi.

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi yagize ati: “Si byo, uruzinduko rw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa ntirwasabwe na Perezida wa RDC, kandi nra mushinga uhari wo guha Sarkozy inshingano zo kuduhuza n’u Rwanda.”

Ku ruhande rw’Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa, birinze kugira byinshi bavuga kuri uru ruzinduko, ndetse banagaragaza ko nta mpamvu bakwivanga muri iyo gahunda y’umuntu ku giti cye watembereye mu kindi gihugu.

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko Nicolas Sarkozy ari inshuti y’akadasohoka na Perezida Tshisekedi, ndetse binavugwa ko Tshisekedi yiteze kwigira byinshi kuri uwo mugabo ufite ubunararibonye buhambaye mu bya dipolomasi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE