RDC: Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yeguye ku mirimo ye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025. 

Ni icyemezo kije nyuma y’iminsi myinshi amakimbirane yiyongereye ku cyifuzo cyatanzwe n’abanyamuryango ba UDPS n’andi mashyaka, bamushinja imicungire mibi no guhagarika ubugenzuzi bw’inteko.

Ababisabye banenze Kamerhe kuba adashyira imbere ibyo guverinoma ifata ko ari iby’ihutirwa, by’ibanze cyane cyane imicungire y’imari y’Inteko Ishinga Amategeko.

Yavuzweho icyifuzo cyagombaga gushyirwa mu majwi mu nama rusange yabereye mu ngoro y’abaturage i Kinshasa. Amaherezo, yeguye ku mirimo ye mu nama ihuza abayobozi b’imitwe y’Ibadepite, nk’uko abayobozi batowe bo mu ishyaka rye, UNC babitangaje.

Vital Kamerhe yibasiwe n’icyifuzo cyashyizweho umukono n’abayobozi 262 batowe. Mu gihe kandi Abadepite bateraniye mu nama rusange kugira ngo batore uyu mushinga w’itegeko, yafashe iya mbere atangaza ko avuye ku mwanya wa Perezida w’ikigo.

Nubwo yagerageje guturisha ibyo bibazo, Kamerhe yananiwe gukusanya inkunga ihagije. Bamwe mu babikurikiranira hafi babona ko ari amategeko ahishe, yagizwe ibanga mu muryango, agamije gushimangira igenzura rya UDPS ku kigo (Inteko).

Kwegura kwa Kamerhe kubaye inzira y’amatora yihuse y’umuyobozi mushya, iyobowe by’agateganyo na Visi Perezida Isaac Tshilumbayi no kuzuza imyanya irimo ubusa mu biro by’Inteko Ishinga Amategeko.

Ejo hazaza h’Inteko Ishinga Amategeko, ntihizewe, kandi uyu mwanya ushobora kongera kugibwaho impaka ku ivugurura ry’inzego no kurwanya kudahana.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanaga y’Abafaransa, (RFI) i Kinshasa, Paulina Zidi, yavuze ko ari bwo Visi-Perezida wa mbere w’Inteko Ishinga Amategeko, Jean-Claude Tshilumbay, yabitangaje mu ntangiriro y’inama rusange ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri.

Perezida w’agateganyo yahaye ijambo Kamerhe, agira ati: “Ndashaka kukwizeza ko Nta burakari cyangwa inzika ku muntu uwo ari we wese. Umutima wanjye ni muto, ku buryo ntashobora kuremerwa n’imizigo nk’iyo; uharanira gukomeza urukundo rwa kivandimwe no gushyigikira ibyiza byo kubabarirana.”

Uyoboye by’agateganyo Inteko, Isaac Tshilumbayi yagarutse ku bikenewe gukorwa.

Ati: “Izi mpaka zatwikiriye ibibazo nyabyo: ubumwe bw’igihugu, kurengera ubusugire bw’igihugu ndetse n’iterambere ry’ubukungu. Iki ni cyo cyari gikwiye gufata imbaraga zacu zose. Guhera ejo, tuzasubira ku by’ingenzi.”

Vital Kamerhe kandi yashatse kwerekana ko ibibazo bikubiye muri icyo cyifuzo nta shingiro bifite, ku bwe, kandi ko bidakwiye. Uyobiye inama yahise amuhagarika kugira ngo asobanure ko aha atariho hantu habereye gutangwa ibyo bisobanuro.

Mbere gato yuko iyi nteko rusange itangira, Abanyamuryango benshi batowe muri UNC, ishyaka rya Vital Kamerhe, bemeje ko ukwegura kwabo kwari kwatanzwe mbere y’umunsi.

Undi munyamuryango wa biro yeguye, Dominique Munongo, wari umunyamabanga wungirije akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Biro y’Inteko Ishinga Amategeko.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE