RDC: Umudepite wari inshuti ya Moïse Katumbi, yasanzwe yapfuye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Chérubin Okende, wabaye Minisitiri wa Taransiporo muri Repubullika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuri ubu akaba yari Umudepite uhagarariye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko, yasanzwe yapfuye bikaba bikekwa ko yishwe kubera impamvu za Politiki.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko Chérubin Okende yaburiwe irengero ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu mu gihe yari avuye mu Rukiko rushinzwe Itegeko Nshinga gusaba kuzahabwa umurage nyuma yo kuva mu buyobozi.

Yagiye ku rukiko ku wa Gatatu ashaka kugira ngo asubireyo ku wa 14 Nyakanga ariko nyuma yo gutanga izo nyandiko ngo yahise aburirwa irengero nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we wa bugufi.

Umuyobozi w’Ishyaka yari ahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko Moise Katumbi, yavuze ko Okende yaburanye n’uwamucungiraga umutekano akimara gutanga ibaruwa mu Rukiko, ariko nyuma yaje gusangwa ari wenyine mu modoka yishwe arashwe.

Imodoka ye yo mu bwoko bwa Jeep yagaragaye mu rukerera muri kimwe mu bice by’Umujyi wa Kinshasa, umurambo wa Okende wicaye ku ntebe ya shoferi warashwe amasasu.

Abapolisi bashinzwe iperereza bahise bahagera kugira ngo bafate ibimenyetso, umubiri we uhita ujyanwa mu buruhukiro bwa Kinshasa aho umuryango we wamusanze kugira ngo urebe neza niba ari we koko wishwe.

Bivugwa ko hatangiye iperereza hakaba hategerejwe ibyo rizagaragaza kuri uwo munyepolitiki avugwaho n’ishyaka yari ahagarariye kimwe n’ibitangazwa byavuye muri iyo.

Ku buruhukiro burimo umurambo we hagaragaye Abadepite batavuga rumwe na Leta bagera kuri 20 bambaye imyambaro y’umukara, aho bagaragarije itangazamakuru ko uyu mugabo yishwe kuko atavuga rumwe na Leta, basaba ko hakorwa iperereza ryo ku rwego mpuzamahanga.

Moïse Katumbi n’abandi banyepolitiki batavuga rumwe na Leta nta gushidikanya ko bababajwe n’urwo rupfu bivugwa ko rwateguwe.

Mu gitondo, Matata Ponyo Mapong ni we wabanje kugira icyo avuga ku rupfu rwa Okende, agira ati. “Ibi birakabije kuba yarashimutiwe mu kibanza cy’urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga. Tugeze mu bihe biteye ubwoba.”

Martin Fayulu na we yagize ati: “Icyo cyaha gikabije, cyagejeje ku bwicanyi bwa Politiki, ntibikwiye ko byakwibagirana bidahanwe.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE