RDC na AFC/M23 bigiye gushyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge

Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’Ihuriro AFC/M23, bemeranyije gushyiraho urwego ruhuriweho ruzagenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ibiganiro bihuza Leta ya RDC na AFC/M23 i Doha muri Qatar, byatangiye ku wa 13 Ukwakira, akaba ari umusaruro icyiciro cya Gatanu cy’ibiganiro, kizakurikirwa n’icya Gatandatu kizaba kigamije kureba impamvu muzi y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urwego rugiye gushyirwaho ruzaba rugizwe n’umubare ungana w’abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23, hakiyongeraho indorerezi zo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe gishize hagaragajwe ko hashyirwaho ingabo zo kugarura amahoro bikozwe n’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ari na zo zagenzura iyubahirizwa ry’agahenge, AFC/M23 irabyanga, igaragaza ko zibogama.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ko bizajya biha inzira abagize uru rwego kugira ngo basuzume cyangwa bakore ipereza ku birego byo kurenga ku gahenge, kandi ko buri cyumweru ruzajya rukora raporo ku ntambwe iri guterwa cyangwa se imbogamizi zigaragara.
Biteganyijwe ko inama ya mbere y’uru rwego izaba bitarenze iminsi irindwi uhereye ku munsi ruzashyirirwaho, kugira ngo itegure imirimo yayo izakurikiraho.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko afite icyizere ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rizahagarika ibitero rimaze igihe kinini rigaba ku basivili.
Ati “Kera kabaye, Leta ya Kinshasa yasinye amasezerano ashyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Iyi ni intambwe ikomeye. Twizeye ko aya masezerano azahagarika ibitero byisubira ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rigaba ku baturage b’abasivili.”
Leta ya RDC na AFC/M23 bumvikanye ko kugira ngo amasezerano atange umusaruro, bisaba ko bihagarika imirwano burundu ariko ibyo ntibyubahirijwe.
