RDC: Mu Gihugu barya byose, nta na kimwe batakora

Byatangiye bamagana u Rwanda, abenshi mu batuye Isi babihuza n’uburakari bwavuye ku mbwirwaruhame z’abayobozi mu bya Politiki, biza gufata indi ntera ubwo hakwirakwiraga amashusho agaragaza aho bamwe bicaga abantu bakabatwika barangiza bakabarya.
Abahanga batadukanye mu by’imirire n’imitekerereze ya muntu bagaragaza ibihamya ntakuka bishimangira ko umuntu ahinduka ibyo arya. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) si igitangaza kubona kumeza ibyo kurya ahandi babona nk’ibizira.
Uretse kurya abantu byakunze kuvugwa mu mateka ko bikorwa n’ubwoko bw’Abandandi, Abanyekongo benshi bizera ko ‘inyama yose y’igihumeka ari inyama’ bityo bikaborohera birimo imitubu, ibikeri, inzoka, inguge, imbeba, imbwa, inkende, uducurama n’ibindi bikoko bishishana.
Adele Davis, Umunyamerikakazi w’impuguke mu by’imirire wamamaye mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, yagize ati: “Mu by’ukuri turi ibirenze ibyo turya, ariko ibyo turya bishobora kudufasha kuba abarenze abo turi bo.”
Niba umuntu ari ibyo arya, agakora ibyo atekereza, birumvikana ko imyitwarire y’Abanyekongo ihindagurika nk’ikirere, ishobora gukururirwa mu mateka y’imibereho n’imirire bijyana n’umuco bahererekanyije mu binyejana bihise.
Guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2022, ni bwo Abanyekongo batangiye kwigaragambya bamagana u Rwanda nyuma y’imvugo z’Abanyepolitiki barushinjaga ko rushyigikiye inyeshyamba za M23, ndetse bakanavuga ko ari rwo rwateye rwitwikiriye iryo zina ry’inyeshyamba zaneshejwe mu myaka ikabakaba 10 ishize.
Hadaciye kabiri, umusirikare wo mu Ngabo za RDC (FARDC) yambutse umupaka uhuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma arasa, akomeretsa abashinzwe umutekano na we birangira arashwe arapfa mu kwirinda ko akomeza kwambura ubuzima inzirakarengane.
Icyatunguye benshi ni uko mu myambaro y’akazi yari yambaye, abamutwaye basanzemo urumogi bigakekwa ko yagabye igitero cy’iterabwoba amaze gutumuraho.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, na bwo Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma ari na bo batunguranye mu myigaragambyo yamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe kugarura amahoro muri icyo Gihugu (MONUSCO).
Abasaga 15 baguye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO
Imibare ya vuba yatangajwe igaragaza ko iyo myigaragamyo yaguyemo abantu basaga 15 abandi benshi barakomereka, nyuma y’aho ibihumbi by’abaturage byigabye ku birindiro bya MONUSCO bashinja kuba ari yo yihishe inyuma y’ibibazo by’umutekano muke iki gihugu cyikoreye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) biratangaza ko ku wa Kabiri imyigaragambyo yamagana MONUSCO yakomereje mu mijyi yo mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma ari yo Beni na Butembo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya, yavuze ko abantu 5 ari bo baguye mu myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Goma, mu gihe i Butembo hapfuye abandi barindwi nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi yaho Colonel Paul Ngoma. Hari n’abandi babiri baguye mu myigaragambyo yabereye i Beni.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwatangaje ko umusirikare umwe wa MONUSCO ari we bimaze kumenyekana ko yishwe nyuma y’aho abaturage bambuye intwaro Polisi y’Igihugu cyabo bagatangira kurasa ku ngabo za MONUSCO.
Imyigaragambyo yabaye mu bice bitatu yakomeje bajugunya amabuye n’ibisasu by’ibikorano bakoze bakoresheje ibikomoka kuri peteroli, binjira mu birindiro aho basahuye ibikoresho bitandukanye byifashishwaga n’izo ngabo za Loni, bamena ibirahure by’amadirishya y’inzu bari bacumbitsemo.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres yamaganye imyitwarire idahwitse y’Abanyekongo ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byashimangiwe n’Umuvugizi w’uyu Muryango Farhan Haq.
Farhan Haq yavuze ko Guterres yakomoje ku kuba igitero kigabwe ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye kiri mu bigize ibyaha by’intambara, asaba abayobozi ba RDC gukora iperereza ryimbitse no kugeza imbere y’ubutabera ababiri inyuma bose.”
MONUSCO imaze imyaka irenga 20, amahoro aracyari iyanga
MONUSCO ni umutwe w’Ingabo za Loni washinzwe taliki ya 1 Ugushyingo 1999 hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu myaka irenga 20 ishize bivugwa ko MONUSCO imaze gukoresha akayabo k’amamiliyari y’amadolari y’Amerika, aho nk’uyu mwaka bivugwa ko yari yasabye kugenerwa ingengo y’imari ya miliyari 40 z’amadolari y’Amerika.
Kugeza ubu MONUSCO ni bwo butumwa bwa Loni bugari bwa mbere ku Isi ariko ni na bwo bufite intege nkeya kurusha ubundi. Aho kugira ngo imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri icyo gihugu igabanyuke ahubwo irushaho kwiyongera ku buryo ubu ikaba ikabakaba 130.
Ingabo za MONUSCO zamaganywe mu gihe mu minsi ishize zari zifatanyije na FARDC na FDLR mu kurwanya inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo gushakira amahoro Abanyekongo by’umwihariko abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda badahwema gutotezwa.
Iyi myigaragambyo ya vuba ibaye nyuma y’aho ku wa 15 Nyakanga 2022, Perezida wa Sena ya RDC Modeste Bahati Lukwebo yabwiye abamushyigikiye ko ingabo za MONUSCO zikwiye guhambirizwa zigasubira iyo zaturutse.








Amafoto: Reuters