RDC: M23 yemeye kurekura, yagize ibyo isaba

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

 Ku wa Kane, inyeshyamba za M23 zimaze amezi menshi zigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, zemeye ko ziteguye kubirekurira Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) mu rwego rwo gukomeza urugendo rw’amahoro. 

Ubuyobozi bw’izo nyeshyamba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yita ibyihebe, zongeye kugarura icyizere cy’uko urugendo rw’amahoro rushoboka ubwo bwahuraga na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba umuhuza ukomeye wa RDC n’inyeshyamba. 

Uhuru Kenyatta yaraye ahuye na Bertrand Bisimmwa, Perezida w’Inyeshyamba za M23, mu biganiro byabereye mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya.

Abo bayobozi bombi bahuye mu gihe guhera mu kwezi k’Ukuboza 2022, inyeshyamba za M23 zatangiye kurekura ibice zari zarigaruriye mu mirwano yazihuzaga n’Ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’umutwe w’uterabwoba washinzwe n’Abanyarwanda (FDLR), inyeshyamba za Mai-Mai, Nyatura n’izindi.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zubuye intearo mu rwego rwo guharanira amahoro no kurinda abaturage biganjemo abavuga Ikinyarwanda, bakomeje guhohoterwa bamburwa uburenganzira bafite ku gihugu cyabo. 

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kenyatta, yashimangiye ko inyeshyamba za M23 zemeye gukomeza kurekura ibice zigaruriye mu gushimangira ubushake zifite bwo gukomeza gukorana n’abandi mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange. 

Itangazo riragira riti: “Mu kugaragaza umugambi mwiza n’ubushake bwo guharanira gusubiza ku murongo ibibazo biri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abayobozi ba M23 bemeye gukomeza kurekura aho bigaruriye no guhagarika imirwano.”

Kugeza ubu izo nyeshyamba zamaze kurekura agace ka Kibumba gahana umupaka n’u Rwanda ndetse n’Ibirindiro bikuru bya Gisirikare bya Rumangabo, zihasigira ingabo zoherejwe na EAC ( EACRF) kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2022. 

Itangazo rikomeza rigaragaza ibyifuzo bya M23, rigira riti: ”Abayobozi ba M23 basabye Nyakubahwa Kenyatta gukurikirana neza ko umutekano usesuye ugarutse muri RDC, ko n’uburenganzira bw’abaturage bose buzirikanwa kandi bukubahirizwa”.

Kugeza ubu mu Burasirazuba bwa RDC, ari cyo kigega cy’umutungo kamere w’Igihugu, habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 120. Abayobozi ba M23 basabye ko izo nyeshyamba zose zashyira intwaro hasi, n’ibitero bigabwa ku birindiro bya M23 bigahagarara, maze hagashakwa umuti urambye w’intambara z’urudaca binyuze mu nzira z’amahoro. 

Kenyatta na Bisimwa ndetse n’intumwa zabaherekeje, bemeranyije ko urugendo rwo kurekura uduce twari mu maboko ya M23 ruzakomeza gukurikiranwa n’Ingabo za EACRF ndetse n’Iz’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), mu guharanira umutekano ku mpande zombi zihanganye ndetse no ku baturage batahuka basubira mu byabo.

Bisimwa yasabye kandi ko imvugo z’urwango n’urugomo bikomeje gukorerwa bamwe mu Banyekongo byahagarara, Kenyatta yemera ko azagira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyo bikorwa byangiza bishobora kubangamira urugendo rw’amahoro.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, Umujyanama wihariye ku gukumira Jenoside mu Muryango w’Abibumbye, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko urugomo rukomeje gukorerwa Abanyekongo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, rushobora kuvukamo Jenoside, amateka yaba yisubiye mu Karere nyuma y’imyaka igera kuri 30 ishize. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE