RDB yijeje kwihutisha serivisi zo kwandikisha ingwate

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 20, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwemeye ko hari ibibazo byo gutinda mu gutanga serivisi zo kwandikisha ingwate, rwizeza ko bigeye gukemuka mu gihe kitarenze ku wa 24 Nyakanga 2025.

Byakomojweho n’Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean Guy Afrika, ubwo yasubizaga ubutumwa bw’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga watabarije ibigo by’imari bikomeje guhura n’ingaruka z’uko gutinda.

Serivisi za RDB ziri mu zishimwa na benshi mu bari mu gihugu ndetse no mu mahanga, by’umwihariko izo kwandika ibigo by’ishoramari, kwandikisha ingwate n’izindi zitangwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Kwegereza abaturage serivisi ijyanye no kwandikisha ingwate ni umwanzuro wa 12 w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye mu mpera z’umwaka wa 2012, ari na ho hatangiye gahunda y’uko ibigo by’imari ari byo byandikisha ingwate z’abakiliya bazo muri RDB.

Byakuyeho kuba abakiliya ba banki ari bo basabwaga kwigira ku cyicaro cya RDB kwandikisha ingwate, ndetse na banki na zo zabaga zibonye iyo serivisi mu gihe kitarenze iminsi ibiri, bigatuma abaturage barushaho koroherwa no kubona inguzanyo.

Ignace Kabagambe, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko iyo serivisi ubusanzwe yishimiwe, kuri ubu isigaye iboneka mu minsi itari munsi y’icumi ivuye ku minsi ibiri yafataga kugira ngo banki ibe yabonye igisubizo.

Umuyobozi wa RDB Jean-Guy Afrika, yemeje ko serivisi zimaze igihe zidindira mu biro by’Umwanditsi Mukuru anashimangira ko hafashwe ingamba yo kongera kuzisubiza ku murongo.

Ati: “Habayeho kudohoka mu itangwa rya serivisi. Ibyifuzo bigera kuri One Stop Center (OSC) byariyongereye cyane, aho abandikisha ubucuruzi bageze kuri 600 ku munsi, ndetse n’abandikisha ingwate barushaho kwiyongera. Icyakora, kuzamura abakozi no kuzamura sisitemu ntibyakomeje umuvuduko.”

Gusa yakomeje ashimangira ko igikorwa cyo kwinjiza abakozi bashya n’icyo kuvugurura ikoranabuhanga byombi byamaze kurangira, bikaba byitezwe ko bitarenze ku wa 24 Nyakanga imitangire ya serivisi izaba yasubiye kunozwa kurusha uko yahoze.

Ati: “Abakozi barakora ubutaruhuka kugira ngo barangize ibirarane bitarenze ku wa 22 Nyakanga maze batangire gutanga serivisi zisanzwe ku wa 24 Nyakanga. Dusobanukiwe n’ingorane byateje kandi twiyemeje kugarura urugero rwa serivisi mutwitezeho kandi mwemerewe. Itangazo ry’urwego riraza gukurikiraho.”

RDB yiseguye ku ngaruka ibyo bibazo byateje mu ruhererekane rwa serivisi z’ubucuruzi, ishimira abaturage ku bw’icyizere bakomeje kugirira uru rwego mu kwimakaza serivisi zinoze.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 20, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Anonymous says:
Nyakanga 21, 2025 at 4:21 pm

Nibyo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE