RDB yihanganishije abakomerekejwe n’imbogo i Burera

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwihanganishije abaturage  bakomerekejwe n’inyamasawa ziherutse kuva muri Pariki y’Igihugu y’Iburunga zigakomeretsa abaturage.

RDB yijeje ko igihe gushyiraho ingamba zirambye zo gukemura iki kibazo.

Uru rwego kuri X rwagize ruti: “Twihanganishije abantu bagizweho ingaruka n’inyamaswa zavuye muri Pariki y’Ibirunga. Inzego zinyuranye zagize uruhare kugira ngo abakomeretse bitabweho kandi n’umutekano w’abasigaye ubungabungwe.

Turakora ibishoboka byose kugira ngo dukumire mu buryo burambye ibibabazo biterwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki n’andi mashyamba zibonekamo.”

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Gicurasi 2024, ni bwo abaturage icyenda bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga.

Ni imbogo zirindwi zatorotse Pariki zijya mu giturage mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama yo mu Karere ka Burera, zisanga abaturage mu mirima yabo, zikomeretsa abantu icyenda.

Imbogo ebyiri muri zo zishwe n’abaturage, indi imwe ipfa irashwe n’abakozi ba RDB, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangaje.

Izo mbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, zisanga abaturage mu mirima bahinga bakwira imishwaro, barindwi mu bo zakomerekejwe bihutishwa mu Bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomeretswa n’izo mbogo, bane muri bo bakaba bari barembye.

SP Mwiseneza yagize ati: “Imbogo ebyiri zishwe n’abaturage, indi imwe iraswa na RDB irapfa. Izi zapfuye zatwawe na RDB, ijya kuzitaba.”

Yongeyeho ati: “Imbogo ebyiri RDB yazisubije muri Pariki, mu gihe izindi ebyiri zigishakishwa ku bufatanye bw’Inzego z’Umutekano (RDB) ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze hamwe n’abaturage”.

SP Mwiseneza asaba abaturage ko igihe cyose babonye imbogo yasohotse muri Pariki y’Ibirunga, bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, RDB n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. 

Ati: “Barasabwa kandi kwirinda kuzishotora bazirwanya, kwirinda kugenda mu kivunge kuko iyo zibonye abantu benshi zigira ubwoba. Mu gushaka guhunga ni bwo zibakomeretsa na bo ubwabo bakaba bagwirirana bagakomereka mu gihe bazihunga.”

Mu baturage icyenda bakomerekejwe n’imbogo ubu umurwayi umwe ni we usigaye mu bitaro bya Ruhengeri, mu gihe abandi basezerewe.

Abakomerekejwe n’izo mbogo barimo kwitabwaho n’ikigega cy’ingoboka SGF, mu gihe hatangiye ibikorwa byo kubarura imitungo yangijwe kugira ngo yishyurwe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE