RDB yatangiye amavugurura kuri serivisi zihabwa abashoramari n’abacuruzi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko uru rwego rwatangiye amavugurura kuri serivisi zihabwa abashoramari n’abacuruzi kandi ruyageze kure bityo akaba yitezweho impinduka zikomeye.
Jean-Guy Afrika, yagaragaje ko uru rwego rugiye gushyiraho urubuga rumwe rwihariye, ruzajya rutangirwaho serivisi z’abashoramari n’abacuruzi. 50% by’izi serivisi zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 24 Kamena, mu ihuriro ryiswe ‘CEO Forum’ ryahurije hamwe abashoramari ndetse n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda.
Iri huriro ryari rigamije gusobanurira abashoramari n’ubucuruzi impinduka ziherutse gukorwa muri politiki y’imisoro yavuguruwe ndetse no kugaragaza serivisi z’ikoranabuhanga za RDB One Stop Center, aho zigeze zivugururwa.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean-Guy Afrika, yagaragaje aho amavugurura ageze kandi ko bayitezeho impinduka.
Yagize ati: “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwateye intambwe ikomeye mu mitangire ya Serivisi binyuze muri RDB One Stop Center. Intego ni ukoroshya uburyo bwo gutanga serivisi, kugabanya umwanya wapfaga ubusa abantu bategereje no kongera umuco wo gutanga serivisi binyuze mu mucyo.”
Umuyobozi w’urubuga Irembo ruri kwifashishwa mu guhuriza hamwe serivisi zose zikenewe abashoramari n’abacuruzi bakorera mu Rwanda, Israel Bimpe, asobanura ko guhuriza hamwe serivisi zikunze gukenerwa na benshi ari cyo cyabaye gikozwe.
Ati: “Twabaye dutangiriye kuri serivisi zisabwa na benshi nk’abatunganya ibikomoka ku buhinzi, abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imyubakire n’imiturire, inganda zikora ibikoresho bitandukanye muri serivisi z’imari ndetse n’ubukerarugendo.”
Abashoramari bavuze ku cyakongerwa kuri serivisi zitangwa na RDB One Stop Center.
Umushoramari Denis Karera, yagize ati: “Dufite igice kimwe kibarizwa mu Mujyi wa Kigali n’ikindi kibarizwa mu Kigo cy’Ubutaka, Umujyi wa Kigali ugasanga ni wo utanga ibyangombwa by’ubutaka.
Mu mboni zanjye mbona tubashije kubona izo nzego zishyize hamwe byaba byiza kugira ngo byoroshye ubucuruzi.”
Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko ibyangombwa by’imyubakire nabyo bigomba kuzashyirwa muri serivisi zitangirwa muri RDB One Stop Center mu rwego rwo kugabanya ibibazo bivugwamo.
RDB igaragaza ko amavugururwa irimo gukora muri One Stop Center, agamije guhuriza hamwe serivisi zirenga 460, zatangirwaga mu bigo birenga 24.



Amafoto: RDB