RCS yavuze ku masasu yumvikanye mu igororero rya Nyamasheke

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko amasasu yumvikanye mu igororero rya Nyamasheke yari agamije guturisha bamwe mu bagororwa bigometse ku mabwiriza agenga igororero.

Mu butumwa urwo rwego rwanyujije kuri X rwagize ruti: “Taliki 26/10/2025, ku Igororero rya Nyamasheke harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda rito ry’Abagororwa bashatse kwigomeka kumategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Igororero. Kugeza ubu mu igororero ni amahoro nta muntu wagize ikibazo.”

RCS yabwiye itangazamakuru ko abagororwa bashobora kwigomeka mu gihe hari kuba ibikorwa birimo gusaka kandi ko bisanzwe biba n’ahandi hose ku Isi.

Umuvugizi wa RCS CSP Sengabo Hillary yatangarije itangazamakuru ko abagororwa bigometse kuri gahunda yo gusaka yari muri iryo gororero rya Nyamashake, ari batandatu avuga ko hagiye gukorwa ibisabwa mu rwego rw’imyitwarire kugira ngo habeho kubahana.

RCS yasobanuye ko ubu mu igororero rya Nyamasheke hari ituze, kandi ko nta wagize ikibazo.

Igororero rya Nyamasheke rigorerorwamo abagabo 885 biganjemo abitegura kurangiza igihano, na bandi bakatiwe igifungo cya burundu.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE