Rayon Sports yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Rayon Sports yerekeje muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzayihuza na Singida Black Stars.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 22 izifashisha muri uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025 kuri Azam Complex.

Uru rutonde rugaragaraho myugariro Bayisenge Emery umaze ibyumweru bitatu yaravunikiye mu mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Vipers SC ibitego 4-1.

Si uyu gusa utegerejweho kongera imbaraga muri Rayon Sports, ahubwo umutoza wayo Afhamia Lotfi azifashisha na Bigirimana Abedi yifuje ku mukino ubanza ariko ntiyamubona kuko imvune ye itari yagakize neza.

Umunyezamu wa Rayon Sports Drissa Kouyate wagize ikibazo nyuma y’umukino uheruka agakora impanuka, na we ntabwo yajyanye n’ikipe, akaba yasimbujwe Mugisha Yves.

Abandi bakinnyi Rayon Sports yahagurukanye ni Pavelh Ndzila, Serumogo Ali, Nshimiyimana Emmanuel, Youssou Diagne, Sindi Jesus Paul, Nshimimana Fabrice, Rushema Chris, Musore Prince Michel, Bayisenge Emery na Tambwe Ngongo Gloire.

Hari kandi Niyonzima Olivier, Ishimwe Fiston, Ntarindwa Aimable Ntagorama, Ndayishimiye Richard, Mohamed Chelly, Habimana Yves, Adama Bagayogo, Bassane Koulagna Aziz.

Umukino ubanza Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0.

Irambona Eric ushinzwe imiyoborere muri Rayon Sports mu berekeje muri Tanzania
Bigirimana Abedi yakize imvune yanjyanye na bagenzi be
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE