Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ikomeza ku rutonde rwa Shampiyona (Amafoto)
Rayon Sports yatsinze Amagaju FC y’abakinnyi 10 igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, yuzuza intsinzi ya kabiri yikurikiranya ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino wari gutangira saa kumi n’ebyiri n’igice watangiye saa moya kubera imvura yaguye i Nyamirambo.
Mbere y’uko uyu mukino utangira, Aziz Bassane, witwaye neza mu mikino y’umunsi wa kane, yahawe igihembo cy’ibihumbi 200 Frw nk’uwahize abandi muri icyo cyumweru.
Rayon Sports yatangiye neza umukino yiharira cyane umupira binyuze ku mipira y’imiterakano ariko ntiyibyaze umusaruro.
Ku munota wa 22, myugariro w’Amagaju FC, Rwema Amza yeretswe ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye Aziz Bassane inyuma gato y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 32, Amagaju FC yabonye uburyo bwayo bwa mbere bwashoboraga kugira icyo butanga muri uyu mukino ku mupira Daniel Uwizeyimana yahinduye, Desire Iradukunda ananirwa kuwukoraho arebana n’umunyezamu Ndzila, uca hagati yabo urarenga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri Rayon Sports yagarukanye imbaraga bidatinze ku munota wa 48 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Habimana Yves ku mupira wakuweho nabi na myugariro w’Amagaju FC ahita awushyira mu izamu.
Ku munota wa 57, Habimana Yves yananiwe gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira wari wagaruwe nabi n’umunyezamu Henock, awushyira hanze.
Ku munota wa 60, Rayon Sports yakoze impinduka Musore Prince na Niyonzima Olivier ‘Seif’ basimburwa na Harerimana Abdelaziz na Sindi Paul Jesus.
Izi mpinduka zafashije Rayon Sports gukomeza gusatira ishaka igitego cya kabiri ariko ubwugarizi n’umunyezamu w’Amagaju FC bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 87, Harerimana yahaye umupira mwiza Adama Bagayogo mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikuwemo n’umunyezamu Henock w’Amagaju FC.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Amagaju FC igitego 1-0, yuzuza itsinzi ya kabiri yikurikiranya ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Gikundiro yagize amanota 10 ifata umwanya wa kabiri mu mikino itanu, irushwa amanota abiri na Police FC imaze gukina imikino ine.
Naho Amagaju FC yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota ane.
Undi mukino wabaye, Gicumbi FC yitwaye neza itsinda Amagaju FC ibitego 2-1 ifata umwanya wa gatatu muri Shampiyona n’amanota arindwi.
Indi mikino y’umunsi wa gatanu iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025
Mukura VS izakina na AS Kigali saa cyenda,
Musanze FC izahura na Rutsiro FC saa cyenda,
Etincelles FC izakina na Gorilla FC saa cyenda,
Kiyovu Sports izahura na APR FC saa cyenda,
Bugesera izakina na AS Muhanga saa cyenda.





