Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup

Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindwa na Singida Black Stars yo muri Tanzania ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, kuri Azam Complex.
Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino iri inyuma ya Singida Black Stars ho igitego 1-0 yatsindiwe i Kigali mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umutoza wa RayonSports, Afhamia Lotfi, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’umukino aho Serumogo Ali, Adama Bagayogo na Nshimimana Fabrice babanje hanze; mu gihe hagiyemo Youssou Diagne, Musore Prince, Bigirimana Abedi, ni mu gihe Tony Kitoga yasimbuye Ndikumana Asman wavunitse.
Ni impinduka nziza kuko ku munota wa 37, Gloire Tambwe Ngongo yatsinze igitego cya mbere, aherejwe umupira na Bigirimana Abedi wakinanye neza na Richard Ndayishimiye bakina mu kibuga hagati.
Ni ibyishimo bitamaze akanya kuko abakinnyi bo mu bwugarizi bwa Rayon Sports bwajegajegaga bahagaze nabi, Hervis Lupia wari wabuzonze acika Musore Prince ahereza umupira Idriss Diomande ku munota wa 44 yishyura iki gitego.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, Singida black Stars yongereye imbaraga, isatira Rayon Sports karahava kugeza ubwo yabonaga imipira myinshi y’imiterekano yiganjemo koruneri.
Koruneri yo ku munota wa 57 yavuyemo igitego cya kabiri cya Singida Black Stars, ku makosa yakozwe na Pavelh Ndzila wari witwaye neza agerageza gutabara ikipe ye, ariko ananirwa gufata umupira ngo awukomeze ahubwo umuca mu biganza, myugariro wa Singida Black Stars Anthony Trabi wari umuri hafi awutereka mu izamu.
Nyuma yo gutsindwa mutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yakoze harimo gushyira mu kibuga Aziz Bassane, Harerimana Abudalaziz na Mohamed Chelly, agakuramo Niyonzima Olivier ‘Seif, Habimana Yves na Tony Kitoga.
Izi mpinduka ntacyo zatanze kuko ntibyabujije ubusatirizi bwa Singida Black Stars gukomeza gukinira mu kibuga cyayo, no kurusha Gikundiro mu buryo bugaragara cyane.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars ibitego 2-1 mu mukino, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Mu rugendo rugana mu matsinda, Singida Black Stars izahura n’ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura n’izava hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar SC yo muri Libya bizikiranura ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025.
Ikipe y’i Burundi yatsinze iyo muri Libya ibitego 2-1 mu mukino wabanje.




