Rayon Sports yahagaritse Robertinho na Mazimpaka Andre 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Rayon Sports yahagaritse Umutoza Mukuru wayo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho na Mazimpaka Andre utoza abanyezamu kubera umusaruro mubi iyi kipe imaranye iminsi muri Shampiyona.

Rayon Sports yatsinze imikino itatu gusa mu mikino 10 iheruka gukina muri Shampiyona, byatumye itakaza umwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa 23 ubwo yanganyaga na Marine FC ibitego 2-2 mu mukino wabaye ku wa 5 Mata 2025. 

Kunganya uyu mukino byaje bikurikira gutsindwa na Mukura Victory Sport, byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bufata icyemezo cyo guhagarika Robertinho na Mazimpaka André, bombi bashinjwa uruhare runini mu gusubira inyuma ku iyi kipe. 

Iki cyemezo gifashwe mu gihe kuri uyu wa Mbere yerekeza mu Karere ka Huye gukina umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho ihura na Mukura VS ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025.

Rwaka Claude uheruka kugirwa  Umutoza Wungirije, avuye mu Ikipe y’Abagore yatozaga ni we uzatoza imikino isigaye mu gihe ubuyobozi bugishaka igisubizo kirambye.

Kugeza ubu nyuma y’imikino 23 imaze gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere.

Mazimpaka André yahagaritswe ku mirimo ye kubera umusaruro muke wa Kadime
Rwaka Claude uheruka kugirwa Umutoza Wungirije, ni we wahawe gutoza ikipe guhera ku mukino wa Mukura VS
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE