Rayon Sport yasinyishije undi mukinnyi mushya

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Ikipe ya Rayon Sport izwi nka Gikundiro cyangwa Murera, yamaze gutangaza ko yasinyishije Hakim Bugingo.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Rayon Sport yagize iti “Myugariro w’ibumoso Hakim Bugingo ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports”.

Bugingo yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kuva mu ikipe ya Gasogi United.  

Uyu myugariro wa Rayon Sport, Bugingo Hakim, yakuriye mu Isonga FC nyuma akinira Interforce FC, Olympic Star, Rwamagana City na Gasogi United yaherukagamo.

Mu mwaka wa Shampiyona urangiye wa 2022-23, Bugingo yatsinze ibitego bine byose byavuye ku mipira y’imiterekano ndetse n’imipira itanu yatanze ikabyara ibitego.

Mbere yo kuva muri Rwamagana City mu mwaka wa 2019-2020 yayitsindiye ibitego birindwi mu mikino ibanza ya Shampiyona yaje guhagarikwa n’Icyorezo cya COVID-19.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE