RAAL La Louvière ya Gueulette yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yazamutse muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi ”Jupiler League” nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.
Yabigezeho nyuma yo gutsinda Lonmel ibitego 2-1 mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa RAAL La Louvière, Frédéric Taquin, yashimiye abakinnyi bageze ku Ntego mbere yo gutangira Shampiyona.
yagize ati “Ndishimye cyane ku buryo numva ibyabaye bisa no kurota. Ndashimira abakinnyi banjye kuko barakoze cyane bikomeye. Abaturage b’agace dutuyemo bifuzaga cyane kubona ikipe yabo mu cyiciro cya mbere. Twabigezeho kandi ubu ni bwo tugiye gukora cyane.”
RAAL La Louvière yasoje shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 inganya na Zulte Waregem ya mbere.
Samuel Gueulette ukinira iyi kipe mu kibuga hagati, ni umwe mu bayifashije cyane dore ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, yakinnye imikino 25 muri 28 yakinwe na RAAL La Louvière muri shampiyona.

