RRA yatangije ukwezi kwahariwe gushimira abasora

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yatangije ukwezi kwahariwe gushimira abasora (TAM 2023).
Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko uku kwezi ngarukamwaka guteganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo kumenyesha abasora ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ibikubiye mu misoro yakusanyijwe mu myaka yabanje ndetse no gushimira abasora neza bagatuma imisoro yiyongera.
Ukwezi kwahariwe gushimira abasora muri uyu mwaka wa 2023 gufite insanganyamatsiko igira iti ‘’Gusaba Inyemezabwishyu ya EBM ni ukubaka u Rwanda.”
Uku kwezi kuzakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo icyumweru cyahariwe imisoro, ibiganiro mpaka mu banyeshuri ba za Kaminuza, umunsi wahariwe gushimira abasora mu mwaka wa 2023 ku rwego rw’intara zose, ndetse no kwizihiza umunsi nyir’izina wo gushimira abasora uzaba tariki ya 10 Ugushyingo 2023.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, RRA ivuga ko yari ifite intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 2,250.8 z’amafaranga y’u Rwanda, byaje kurangira iyarengeje aba miliyari 2,320.8.ku ntego yari yihaye yarengejeho 103.6%.
Ibi bivuze ko yiyongereyeho 22.1% angana na miliyari 422.4 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ayo RRA yari yakusanyije mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.
Bizimana Rugenintwali Pascal, Komiseri Mukuru wa RRA yavuze ko gukusanya imisoro bituruka ku mpamvu z’uko serivisi zitangwa mu Rwanda.
Yagize ati: “Kugira ngo turenze intego twari twihaye, byatewe n’impamvu nyinshi zikubiye mu ngingo eshatu, ari zo ubuyobozi bwiza, gutanga serivisi uko bikwiye ndetse no gukorera mu gihugu cyoroshya ishoramari”.
Uyu muyobozi kandi yanashimangiye ko iyo ubukungu bw’igihugu bwiyongera n’imisoro yiyongera gusa yongeyeho ko RRA igihura n’imbogamizi zituma idakusanya imisoro neza zirimo kuba ibigo bimwe by’ubucuruzi bihindagurika, imisoro yagenewe kubaka ibikorwa by’inyugu rusange bigakenera amafaranga menshi, ndetse no kuba amafaranga menshi igihugu gikenera aturuka ku misoro .


ZIGAMA THEONESTE