Qatar Airways yasubukuye ingendo zihuza Kigali na Doha

Sosiyete yo muri Qatar ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Qatar Airways, yongeye gukorera ingendo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali nyuma y’imyaka itatu yari ishize zisubitswe.
Ibi byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda, RAC, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kamena 2025 binyuze mu Itangazo bashyize hanze.
Ati: “Twishimiye cyane kongera kwakira Qatar Airways ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, nyuma y’imyaka itatu badakora ingendo z’abagenzi berekeza cyangwa bava mu Rwanda. Ibi birerekana intambwe ikomeye mu guteza imbere urwego rw’indege z’abagenzi mu gihugu cyacu no gufungurira amarembo amahanga yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda.”
Mu 2021 ni bwo iyi Sosiyete yatangaje ko yasubitse ingendo zerekeza Kigali, ariko Qatar Airways isanzwe ifitanye imikoranire na Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir).
Muri uwo mwaka, ibyo bigo byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire abifasha gusangira ibyerekezo, bituma serivisi zabyo zirushaho kwiyongera.
Ingendo za Qatar Airways zagarutse zitezweho kongera umubare w’abanyamahanga baza mu Rwanda, bikazatanga umusaruro ushimishije ku bucuruzi bwo mu Rwanda, ku mahoteli ndetse no ku bakora mu rwego rw’ubukerarugendo.
U Rwanda rukomeje gushora imari mu bukerarugendo, rwigaragaza nk’icyerekezo cya mbere mu bukerarugendo bubungabunga ibidukikije, ahaboneka ibyiza nyaburanga byinshi byo gusura ndetse hakaba n’icyerekezo kigezweho cyo gukoreramo inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.
Biteganywa ko Qatar Airways izajya ikora ingendo inshuro enye mu cyumweru zihuza Kigali na Doha.

Mugiraneza says:
Kamena 26, 2025 at 7:50 amAmakuru