Prosper Nkomezi yaciye amarenga y’ubufatanye na Mbonyi

Umuramyi Prosper Nkomezi uri mu bakunzwe mu Rwanda yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na mugenzi we Israel Mbonyi, aca amarenga y’uko baba bafite umushinga w’indirimbo bateganya gukorana.
Yifashishije urubuga rwa Instagram, Prosper Nkomezi, yasangije abamukurikira amafoto bari kumwe kandi bishimye, arandika ati: “Bwana Israel Mbonyi ubona igihe kitageze ngo tubikore.
Israel Mbonyi ajya ahatangirwa ubutumwa, aramusubiza ati “Igihe ni iki Apostle.”
Ni ibintu byishimiwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakurikira abo bahanzi, batangira kwandika bagaragaraza amarangamutima yabo.
Clapton Kibonge ku ikubitiro yanditse ati: “Abantu banjye.”
Uwiyita ntihinyurwa-alex90 yagize ati: “Ni ukuri mubinkorere pe.”
Undi yongeraho ati: “Mugomba kudutegurira ikintu cyiza gikomeye, singe uzarota mubikoze.”
Nubwo aba bahanzi batigeze berura ngo bavuge niba koko hari umushinga bafitanye, ariko hari amakuru avuga ko bafitanye imishinga irimo n’indirimbo bagomba gukorana.
Aba bombi baherutse gukora ibitaramo bagaragarizwa urukundo n’ababyitabiriye.
Nkomezi na Mbonyi, baherukaga guhurira ku rubyiniro mu 2020, ubwo Israel Mbonyi yiyambazaga Prosper Nkomezi mu gitaramo yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
