Prof Omar Munyaneza wayoboye WASAC yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje rwataye muri yombi uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), Prof Munyaneza Omar hamwe n’abandi bayobozi babiri.
Mu itangazo rya RIB tariki ya 7 Kanama 2025, yavuze ko Munyaneza n’abo bayobozi bashinjwa ibyaha bya ruswa, birimo ivangura mu itangwa ry’akazi no gusaba indonke ishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Izi mpamvu zatumye batabwa muri yombi zibaye nyuma y’iminsi ibiri Inteko Ishinga Amategeko isabye ko hatangizwa iperereza ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta mu bigo 10 bya Leta, birimo na WASAC.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, WASAC yakoreshaje amafaranga agera kuri miliyari 1.8 Frw ku mishinga itatu, adafitiwe ibisobanuro bifatika.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yavuze ko bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Akomeza agira ati: “Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rushimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa.
RIB iburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw’ineza ya rubanda.
RIB yatangaje ko Prof Munyaneza n’abandi babiri bakurikiranywe ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo ikirimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Prof Omar Munyaneza, wahoze ari Depite, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC mu kwezi kwa Nzeri 2023, akaba yari yarimbujwe Asaph Kabaasha ku wa 16 Nyakanga 2025.