Polisi yagaragaje ishusho y’impanuka zabaye mu cyumweru gishize

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda mu gashami gashinzwe gukurikirana impanuka, iratangaza ko mu cyumweru gishize nta mpanuka zidasanzwe zabaye. Hatangazwa ko umutekano muri rusange umeze neza.

Byatangajwe na Spt Emmanuel Kayigi, umuyobozi ushinzwe gukurikirana impanuka mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Werurwe 2023 ubwo yari mu kiganiro cya mugitondo na RBA.

Imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko impanuka zatwaye ubuzima bw’abantu zari 7.6%.

Impanuka zakomerekeyemo abantu bikomeye zari zihariye 1.5% mu gihe izakomerekeyemo abantu byoroheje ari 50.2%.

Spt Kayigi avuga ko impanuka zangije imitungo y’abantu zigera kuri 40.5%.

Aha ni ho ahera asaba abakoresha umuhanda kugira amakenga. Ati “Abantu nibumve ko umutekano wo mu muhanda ari uwa buri umwe wese. Nibawugire umuco bumve ko gahunda ari ‘Gerayo Amahoro’. 

Muri iki gihe cy’imvura, inzego za Polisi zitangaza ko nta mpanuka zidasanzwe zari zabaho zitewe n’ibibazo by’imvura.

Nubwo bimeze bityo Polisi ivuga ko hari bamwe mu bakoresha umuhanda bashaka kuwishoramo mu gihe imvura ari nyinshi, bityo ko amazi ashobora kubateza ikibazo.

Spt Kayigi yagize ati “Umuntu wese ukoresha umuhanda turamusaba kwirinda ku buryo atakwiteza ibibazo bitamuturutseho, tuzi ko turi mu bihe by’imvura”.

Ibyo imodoka igomba kuba yujuje muri ibi bihe by’imvura 

Spt Kayigi, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana impanuka muri Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, atangaza ko imodoka ari nk’ubuzima bw’umuntu kuko isaha iyo ari yo yose biba bishobora guhinduka, agashimangira ko byahinduka bidaturutse ku muntu.

Yibutsa abafite ibinyabiziga kubisuzuma mbere yo guhaguruka bakareba niba ikinyabiziga gifite amapine ameze neza, niba uduhanagura amazi dukora, ko feri zikora neza ndetse n’amatara kamenabihu akora.

Polisi igira inama abantu ko mu gihe harimo kugwa imvura nyinshi bakabona amazi ari menshi ko byaba byiza bahagaze ndetse mu gihe batareba imbere neza bagahagarara.

Spt Kayigi ati “Birasaba ko buri wese utwaye imodoka mu muhanda agira amakenga”.

Zimwe mu mpamvu zitera impanuka zo mu muhanda, Polisi igaragaza ko biterwa no kuba hari abashoferi batwara barangaye ndetse n’abandi bavugira kuri telefoni mu gihe batwaye ikinyabiziga.

Ibindi bitera impanuka, Kayigi yavuze ati “Impanuka zishobora guterwa no kudasiga intera hagati y’imodoka n’indi, noneho hari ukubuza uburenganzira bwo gutambuka mbere bityo bagakozanyaho hakiyongeraho n’abatwara basinze”.

Spt Kayigi avuga ko icyo abashinzwe umutekano wo mu muhanda bakora ari ukwigisha kugira ngo abantu bagabanye impanuka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE