Polisi ya Somalia irashimira ubufasha ibona muri Polisi y’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Nyakanga, Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye Komiseri Mukuru wa Polisi ya Somalia Maj. Gen. Abdi Hassan Mohamed (Hijar), bagirana ibiganiro ku butwererane bwa Polisi z’ibihugu byombi.

Uruzinduko rw’icyumweru Maj. Gen. Abdi Hassan Mohamed (Hijar) n’itsinda rimuherekeje bagiriye mu Rwanda, rubaye mu gihe Polisi z’ibihugu byombi zisanzwe zifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu guhanahana ubumenyi bugamije kubaka igipolisi cy’umwuga..

Uyu muyobozi yatangaje ko bishimira ubufasha babona muri Polisi y’u Rwanda mu kwimakaza umutekano w’abaturage ba Somalia. Yavuze ko nyuma y’urugamba rumaze igihe ndetse na nyuma yo kwiyubaka, Polisi ya Somalia ikora mu gihugu hose itanga serivisi zo kurinda abaturage n’ibyabo.

Yakomeje agaragaza ko bishimira kuba baragiriwe icyizere ari na yo mpamvu bashimira Polisi y’u Rwanda idahwema kongerera ubumenyi abapolisi ba Somalia.

Yagize ati: “Ni muri urwo rwego, mu izina rya Guverinoma ya Somalia, nka Polisi yacu twishimira ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere umutekano, kubaka amahoro ndetse no kubahiriza amategeko binyuze mu mahugurwa ahabwa ba Ofisiye Bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) mu gihe cy’imyaka 10 ishize.”

Yakomeje ashimangira ko Polisi ya Somalia ikeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo yuzuze ishingano ndetse no mu iyubahirizwa ry’amategeko muri Polisi ya Somalia. Yavuze ko ibyo bizafasha abapolisi kurinda igihugu badafite ubwoba n’igihunga, birinda ibyaha bishobora gusiga isura mbi umwuga bakora.

Yasoje ashima uburyo we n’itsinda bazanye bakiriwe neza ku cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yavuze ko yishimiye kuba Polisi ya Somalia yaragize ubushake mu kunoza umubano n’imikoranire kugira ngo Polisi z’ibihugu byombi zirusheho kunoza ubufatanye n’ubutwererane.

Ati: “Uruzinduko rwanyu ni umwanya mwiza kuri twe mu kuganira ku bindi twagiramo ubufatanye birimo; guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha n’iterabwoba bikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye ndetse no ku Isi. Polisi y’u Rwanda ifite ubushake mu bufatanye na Polisi ya Somalia ku bw’umutekano n’ituze ry’ibihugu byacu.”

IGP Munyuza yasabye abo bashyitsi kugira ibiruhuko byiza muri iki gihe cy’icyumweru bamara mu Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE