Polisi irasaba abashoferi b’amakamyo gushyira imbere ubuzima mu gihe batwaye

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize iminsi 7
Image

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, yibukije abashoferi batwara amakamyo kurangwa n’imyitwarire myiza no kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka zo mu muhanda.

Ni mu kiganiro bagiranye cyabereye mu turere twa Nyarugenge na Kamonyi cyitabiriwe n’abashoferi basaga 200 hagamijwe kubibutsa uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano wo mu muhanda n’imigendekere myiza y’akazi kabo ka buri munsi.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uruhare rw’abatwara amakamyo by’umwihariko ari ingenzi mu guharanira ko umutekano wo mu muhanda uba ntamakemwa.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi abatwara amakamyo bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu, nimwe mutwara ibicuruzwa byambukiranya uturere ndetse n’imipaka y’igihugu cyacu, ibyo bigatuma ubucuruzi mu gihugu cyacu bugira umurongo kandi bukagendana n’icyerekezo mubigizemo uruhare.”

Yakomeje ati: “Ariko bitewe n’ingano n’uburemere bw’ibinyabiziga mutwara imyitwarire yanyu igira uruhare runini mu migendekere myiza y’urujya n’uruza n’umutekano wo mu muhanda muri rusange, ikosa rimwe utwaye ikamyo yakora rishobora guteza akaga karemereye niyo mpamvu mugomba kurangwa n’imyitwarire myiza no koroherana ku rwego rwo hejuru.”

SP Kayigi yasoje avuga ko ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro bwahiswemo nk’imwe mu nzira yo guteza imbere umutekano wo mu muhanda mu gihugu, hegerwa ingeri zose z’abakoresha umuhanda bakaganirizwa ku myitwarire itandukanye ibaranga ishobora guteza impanuka n’umutekano muke muri rusange.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize iminsi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE