Police HC yatangiye neza mu Mikino Nyafurika (Amafoto)

Police HC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe aya imbere wayo muri Handball, yitwaye neza mu mukino ubanza wo mu itsinda rya Mbere itsinda Mekele 70 yo muri Ethiopia ibitego 39-18.
Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, ubera muri Mohamed V Hall iherereye I Casablanca muri Maroc.
Abasore Police HC bayoboye umukino kuva utangiye kugera urangiye, ari na ko batsindaga amanota menshi kugera aho bashyiragamo ikinyuranyo cy’arenga icumi.
Igice cya mbere cyarangiye Police HC yatsinze Mekele ibitego 18-6.
Nyuma y’akaruhuko Police HC yakomeje kongera ikinyuranyo cy’ibitego ndetse Itsinda ibitego 21 mu gihe Mekele yatsinze ibitego 12.
Umukino warangiye Police HC yatsinze Mekele amanota 39-18, itangira imikino Nyafurika ihuza amakipe ya mbere iwayo.
Muri uyu mukino Mbesutunguwe Samuel yabaye umukinnyi mwiza w’umukino.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, ikina na Red Star yo muri Côte d’Ivoire.





