Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi agiye gusura u Rwanda

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda « RSF», taliki 16 kugeza 17 Werurwe 2022, Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi « FINA », Dr. Husain Al-Musallam azagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Muri RSF barimo gutegura kwakira uyu mushyitsi bafatanyije na Minisiteri ya Siporo « MINISPORTS » ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko, Perezida wa FINA, Dr. Husain Al-Musallam azaba ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri FINA, Brent Nowicki n’abandi bayobozi b’uyu mukino ku rwego rw’Afurika barimo, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga muri Afurika “CANA”, Dr Sam Ramsamy n’Umuyobozi w’Akarere ka 3, Dr Donald Rukare.

Hari kandi umunyabigwi ukomoka mu Buholandi wanitabiriye imikino Olempike, Ranomi Kromowidjojo wegukanye imidali 39 ku rwego mpuzamahanga akazaba ari kumwe n’umugabo we Ferry Weertman na we ukomoka mu Buholandi akaba akina umukino wo Koga.

Ibiganiro muri uru ruzinduko rwa Perezida wa FINA bizibanda ku iterambere ry’ejo hazaza ry’umukino wo Koga mu Rwanda muri gahunda ya FINA yibanda ku kwiga umukino wo Koga kugira ngo umuntu agire imibereho myiza.
Dr. Husain Al-Musallam ukomoka muri Kuwait afite imyaka 62 yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa FINA muri 2015 nyuma muri Kamena 2021 atorerwa kuba Perezida.