Perezida Trump yongeye gushinja Zelensky gushoza intambara ku Burusiya

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashinje mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky, gutangiza intambara ku Burusiya nyuma y’umunsi umwe bugabye igitero kinini cyahitanye 35 abandi 117 bagakomereka muri Ukraine.

Trump yavuze ko Ukraine n’u Burusiya ari abanyamakosa kuba baremeye amamiliyoni y’abantu agapfa kubera intambara.

Ubwo Trump yari imbere y’itangazamakuru mu biro bye White House, yavuze ko uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Joe Biden yatije umurindi amakimbirane bigatuma Ukraine iyitangiza yizeye ko izahabwa misile.

Ayo magambo ya Trump aje nyuma y’igitero cy’ubugome cyo ku Cyumweru tariki 13 Mata, u Burusiya bwagabye muri Ukraine mu mujyi wa Sumy.

Abajijwe iby’icyo gitero, Trump yavuze ko “biteye ubwoba” kandi yabwiye u Burusiya ko “bwakoze amakosa”, ariko nta bindi bisobanuro yabahaye.

Trump ashinja amakosa abaperezida batatu ahamya ko bemeye amamiliyoni y’abaturage agapfa barebera.

Yagize ati: “Abantu babarirwa muri za miliyoni bapfuye bazira abantu batatu. Reka tuvuge Putin ko ari nomero ya mbere, Biden wakoze  amabi ndetse na Zelensky.”

Trump yavuze ko Zelensky yahoraga ahangayikishijwe no kugura za misile kandi yaragombaga kumenya neza niba intambara agiye kurwana azayitsinda cyangwa ikamunanira.

Kuva Perezida Trump yajya ku butegetsi yashatse ko intambara ya Ukraine n’u Burusiye irangira burundu ndetse ategura ibiganiro hagati y’impande zombi nubwo byagiye bizamo za birantega.

Ku ikubitiro yaje gushija Zelensky kuba nyirabayazana w’intambara ko yagombaga kuba yaraganiriye na Putin mbere y’uko ikaza umurego.

Mu biganiro byahuje Trump na Zelensky muri Gashyantare uyu mwaka byakuruye amakimbirane hagati yabo, Zelensky yirukananwe n’abamuherekeje muri White House kuko ngo byagaragaye ko badashaka amahoro.

Amerika yahise ifatira Ukraine ibihano bikomeye hadaciye kabiri Zelensky aza gusaba imbabazi ndetse avuga ko yisubiyeho kandi umupira wo kugarura amahoro awushyize mu biganza bya Amerika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’igitero giheruka cy’u Burusiya, Zelensky yasabye Trump gusura Ukraine mbere yo kugirana amasezerano na Putin kugira ngo intambara irangire.

Zelensky yagize ati: “Nyamuneka mbere yo gufata ibyemezo, mbere y’imishyikirano iyo ari yo yose uze kureba abasivili, abarwanyi, ibitaro, amatorero, abana  bapfuye n’abakomeretse cyangwa ibyangijwe.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE