Perezida Trump yatangaje imisoro kuri filime zakorewe hanze ya Amerika

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko filime zakorewe hanze ya Amerika zigiye kujya zishyuzwa 100% by’imisoro, mu rwego rwo kurinda uruganda rwa sinema muri Amerika, kuko rurimo gupfa urupfu rwihuse.

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uruganda rwa sinema ya Amerika rurimo gucika intege kandi ayo mabwiriza no mu bihugu bindi batangiye kuyagenderaho.

Uyu Mukuru w’Igihugu gifatwa nk’igihangange, yavuze ko yemereye Jamieson Greer, uhagarariye ubucuruzi muri Amerika, gutangira inzira yo gusoresha filime iyo ari yo yose yinjira mu gihugu cyabo.

Yanditse ati: “Uruganda rwa sinema muri Amerika rurimo gupfa urupfu rwihuse. Ibindi bihugu biratanga uburyo bwose bwo gukurura abakora amafilime bakabatwara mu masitidiyo yo hanze ya Amerika.”

Akomeza agira ati: “Ni yo mpamvu, nemereye ishami ry’ubucuruzi, ndetse n’uhagarariye ubucuruzi muri Amerika, Jamieson Greer, guhita dutangira gahunda yo gusora 100% kuri filime iyo ari yo yose yinjira mu gihugu cyacu ikorerwa mu bihugu by’amahanga, kuko ibi birica ubuhangange n’ubudahangarwa bwa filime zacu.

Abakurikiranira hafi iby’amafilime akorerwa muri Amerika by’umwihariko izikorerwa muri Hollywood, bavuga ko hari ukuntu filime zishobora kubaka izina ry’ibihugu cyangwa zikabigaragaza nabi,  kuko hari nk’igihe usanga hari ibyo bakoresha amazina yabyo bagaragaza ko bibamo ibyihebe, hari ibyo bagaragaza amazina yabyo nk’ibikennye cyane n’izindi ngero.

Ibi bikomeza kugaragarira no mu zindi ngero, aho usanga muri filime zitandukanye zigaragaza Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu cyateye imbere mu nzego z’umutekano kandi gifite ubutabazi bw’ibanze bwihuse, ibituma sinema yaho yarakunze guhuzwa na politiki ariko Hollywood ikaba igiye ikorera muri uwo murongo.

Ubwiza, uburyohe n’ubuziranenge bukoranywe ibiranga filime zakorewe muri Hollywood, byatumye abazikora batangira guhabwa utuzi mu masitidiyo atandukanye yo mu bindi bihugu, bituma Amerika itangira gutakaza imbaraga mu bakora bakanazitunganya zigakorerwa ahandi zikoherezwa gucururizwa muri Amerika, ibyo Perezida Donald Trump agereranya n’urupfu rwihuse rwa sinema ny’inyamerika.

Uretse kuba filime zigiye kujya zinjira muri Amerika zigiye kujya zisora 100%, Trump yanashyizeho umusoro rusange ungana na 10% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, yashyizeho kandi umusoro wa 25% ku byuma bya aluminium, imodoka, ibice by’imodoka bitandukanye hamwe n’ibicuruzwa bimwe na bimwe biva muri Canada na Mexico, mu gihe ibicuruzwa biva mu Bushinwa bashyiriweho imisora ku kigero cya 145%.

Donald Trump, yatangaje ko filime zakorewe hanze ya Amerika zigiye kujya zishyuzwa 100% by’imisoro, mu rwego rwo kurinda uruganda rwa sinema muri Amerika
Donald Trump avuga ko uruganda rwa Filime rurimo gupfa urupfu rwihuse
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE