Perezida Sassou Nguesso mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya yemeza ko akigera ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali yakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma basura Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Sassou Nguesso aza kugeza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko nka kimwe mu bikorwa azakora muri uru ruzinduko ruzasoza ku wa Cyumweru.

Ibiro bya Perezida wa Congo-Brazzaville byatangaje ko Sassou Nguesso asuye u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame.

Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame aheruka gukorera muri Congo-Brazzaville hagati y’italiki ya 11 n’iya 13 Mata 2022.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo-Brazzaville, aho yagarutse ku ngamba ibihugu byombi byafasha mu guharanira uburumbuke bwabyo n’ubw’Afurika muri rusange.

Yanakomoje ku buryo umubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville ukomeje gutera imbere. Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu byombi banagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo ndetse banakurikirana umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bukungu, ubucuruzi no guhererekanya ubunararibonye bushingiye ku muco.

Ayo masezerano y’ubukungu yashyizweho umukono yibandaga cyane ku bufatanye mu kurinda ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SMEs), ibijyanye n’ubugeni, kubyaza umusaruro ubuhanzi n’umuco, iterambere ry’urubyiruko n’uburere mboneragihugu.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE