Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’Afurika kwigirira icyizere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigirira icyizere kandi bagaharanira kugera ku nzozi zabo zo kuba ibihangange.
Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iserukiramuco nyafurika mu gutyaza impano mu mukino wa Basket Ball ‘Giant of Africa’.
Perezida Kagame yahaye ikaze urubyiruko rwaturutse mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika, abibutsa ko bagomba guhora baharanira kugera ku nzozi zabo.
Yagize ati: “Ndashaka guha ikaze ibihugu 20 bihagarariwe hano. Tubahaye ikaze, tubifurije kumva ko muri iwanyu. Ndashaka kandi kubakangurira kwizera ubuhangange buri muri mwe. Maze musohoke mukore mushyizeho umwete mubishyiremo igihe mufite, ubushobozi mufite, mukoreshe igihe cyanyu neza, kandi bizatuma muri mwe havamo ibihangange bibarimo.
[…] Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi mukwiriye kubigaragaza. Icyo dukeneye gukora ari na byo ibihangange bikora. Ibihanagange birakura bigatera imbere, bigahangana n’ibibazo, byigirira icyizere. Afurika ntikwiriye kandi ntigomba gukomeza gusigara inyuma y’abandi ku Isi.”
Perezida Kagame akomeza agaragaza ko bimwe mu bibazo Afurika ihura na byo bishobora kutabonerwa ibisubizo uyu munsi ariko kandi urugero rwa ‘Giant of Afurika’ ari rwiza rwo kwigiraho kuko na Masai Ujili atashoye ibirenze ubushake.
Ati: “Masai mubona hano, yashoye ubushake bwe, umwanya we, amafaranga ye, kugira ngo ashyire hamwe ibi mubona, iri serukiramuco.
Ndagushimira Masai. Iyo ngushimira, mba ngira ngo byumvikane binyuze mu muryango wawe uri hano, abagushyigikira kugira ngo uhuze izi mpano tubona hano.”
Masai Ujili na we yasabye urwo rubyiruko gukora ibirenze ibyo bo bakoze, kuko na bo banyuze mu buzima nk’ubwabo icyakora bakwiye guhoza Afurika ku Mutima aho bajya hose.
Ati: “Ikintu cyose nkora cyose ngikorera Afurika kandi uko ni ko namwe nk’urubyiruko mukwiye gutekereza buri munsi.
Abantu bose bavuze imbere yacu twese twakuriye muri Afurika, twambaye amakabutura nka mwe, twagendesheje ibirenge, tujya ku ishuri twese twakoze ibintu bimwe niba twarashoboye kubikora mwe mwakora ibirenzeho.”
Iserukiramuco rya Giant of Afurika ryitabiriwe n’abana bagera muri 320 ndetse n’abatoza 100 barurutse mu bihugu 20 bya Afurika birimo u Rwanda, Cameroun, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Nigeria, Kenya, Tanzania, Uganda, Senegal, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maroc, Côte d’Ivoire, Ghana, Somalia, Botswana, Afurika y’Epfo, Gabon, Bénin na Ethiopia.
Giants of Africa ni Umuryango ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, washinzwe na Masai Ujiri nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwa remezo bituma berekana impano zabo.
Watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria, ariko mu 2014 Masai Ujiri yagura ibikorwa byawo atangira kubikora no mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Ufite intego yo kubaka ibibuga bya basketball bisaga 1000 ku mugabane w’Afurika.






























































































