Perezida mushya wa Koreya y’Epfo yasezeranyije abaturage ubumwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Nyuma y’uko ibyavuye mu ibabarura ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Koreya y’Epfo bigaragaje ko Lee Jae-myung yatsinze, mu butumwa bwe kuri uyu wa Gatatu yarahiriye kwimakaza ubumwe no guhuza abaturage.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Koreya y’Epfo yagaragaje ko nyuma y’amatora yo ku wa 03 Kamena, Lee wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze ku majwi 49.42%, agakurikirwa n’uwo bari bahanganye   Kim Moon-soo n’amajwi 41.15% mu gihe Lee Jun-seok yagize amajwi 8.34%

Lee w’imyaka 61 atsinze amatora nyuma y’uko  uwahoze ari perezida Yoon Suk Yeol, yegujwe ku mirimo ye azira amategeko akaze yashyizeho.

Yoon yateje imvururu za politiki zamaze amezi  arenga atanu biteza impagarara mu baturage n’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko agamije gucamo ibice abenegihugu.

Mu nshingano za Perezida mushya Lee  avuga ko afite akazi ko kongera guhuza abenegihugu  no kubungabunga umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

BBC yatangaje ko Lee yanenze bikomeye Perezida wamubanjirije avuga ko atazemera na rimwe ko igihugu kijya mu kaga , yemeza ko manda ye izibanda ku mahoro no guca amacakubiri.

Yiyemeje kubaka guverinoma ifunguriye buri wese ndetse  ikorera mu kuri.

Kuri uyu wa Gatatu, benshi mu bashyigikiye Lee bateraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko bishimiye insinzi ye ndetse bavuga ko bategereje kumubona ayobora.

Bavuze ko bizeye  ko azashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije, nko kubaka Isi yuzuye  ubutabera kandi ko   Koreya y’Epfo izaba igihugu cyubahiriza  amategeko.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE