Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari mu Bubiligi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image
Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, aganiriza Abakuru b'Ibihugu barimo Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari izwi nka ‘Global Gateway Forum 2025’ i Buruseli mu Bubiligi.

Inama izamara iminsi Ibiri ibaye ku nshuro ya Kabiri, aho yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 09-10 Ukwakira 2025.

Inama igamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu gihe hari ibibazo bya politiki mpuzamahanga n’iby’ubukungu mpuzamahanga.

Ihuriro ‘Global Gateway Forum 2025’ ryahuje abahagarariye za guverinoma, ibigo by’imari, abikorera n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo kuganira ku buryo bushya bwo kongera ishoramari mu bihugu byo mu ihuriro ‘Global Gateway’.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame agirana ikiganiro cyihariye na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, aho baganira ku bufatanye hagati ya Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

EU isanzwe ishyigikira u Rwanda muri gahunda zitandukanye, zirimo izo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Mu Ukuboza 2022 no muri Werurwe 2024 yahaye u Rwanda igiteranyo cya miliyoni 20 z’amayero yo gufasha ingabo zarwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen tariki ya 18 Ukuboza 2023 yatangaje ko kuva mu 2021 ubwo uyu muryango watangizaga umushinga wa Global Gateway wo gushyigikira ibihugu biri mu nzira y’iterambere, umaze guha u Rwanda miliyoni 900 z’amayero.

Icyo gihe Ursula wari kumwe na Perezida Kagame yari amaze gukurikirana isinywa ry’amasezerano EU yahayemo u Rwanda miliyoni 40 z’amayero, zo kurufasha gutunganyiriza mu nganda ibikoresho by’ubuvuzi no kongerera imbaraga urwego rw’ubuvuzi muri rusange.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE