Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ntawukwiye kwigira nk’uwabaremye

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko nta muntu n’umwe ku Isi wabaremye bityo ko nta n’uwo bakwiye kwemerera ko abasuzugura.
Ni ubutumwa yahaye abarangije amasomo ya gisirikare barimo abofisiye n’abafite andi mapeti anyuranye basaga 6000, baturutse muri RDF, muri Polisi y’u Rwanda no mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), yatangirwaga mu Kigo cy’imyitozo y’ibanze cya gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025.
Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda yabayemo ibintu bikomeye birimo akababaro n’ibindi bihe bikomeye, ariko u Rwanda rudashobora kuzimira.
Yavuze kandi ko uwaremye abantu ku Isi, ari Imana nkuko abayemera babyera, atari umuntu kimwe n’abandi.
Ati: “Uwaremye u Rwanda n’Abanyarwanda ashobora kuba ariho ariko ibyo ari byo byose, icyo nzi ntabwo ari umuntu nkatwe. Yaba uva mu bihugu bikize, uva mu bihugu bya kure se, na we yaremwe nk’uko twaremwe.”
Umukuru w’Igihugu aho ni ho yahereye avuga ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gusuzugura Abanyarwanda uko yishakiye.
Ati: “Hari abashaka kwigira nk’aho baremye abandi, ariko si byo. Niba hari abaremye abandi, abo baremye ni ab’ahandi ntabwo ari abo mu Rwanda.
Twebwe nk’abantu twigenera kwibeshaho. Ubufasha duhabwa bukwiye kongera ibyo dusanganywe. Ushobora gushima uguhaye inkunga wese ariko ibyo ntibibaha urwaho rwo gutekereza ko bakuremye. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifitemo.”
Yavuze ko uwaha Abanyarwanda ibyo bakeneye bakwiye ku mushimira ariko badakwiye kumuha uburenganzira bwo kwitwara nk’ubaremye.
Yavuze ko Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abari mu mwuga wa gisirikare, bafite inshingano zikomeye.
Ati: “Buri Munyarwanda yifiteho inshingano, RDF ifite inshingano yo kurinda Abanyarwanda, kurinda ubusugire bw’u Rwanda.”
Perezida Kagame yanakomoje ku buryo no mu bihe bikomeye no mu ngorane zinyuranyeu Rwanda rutazimiye.
Yasabye Abanyarwanda gukomez akwihitiramo ibibakwiriye, kandi bagaharanira kwigira, abashishikariza kutiyambura uburenganzira karemano bafite.
Ati: “Uri uwo uri we, Umunyarwanda ukomoka mu Rwanda.”
Aho ku kigo cya gisirakare cya Gabiro kandi Perezida Kagame yeretswe aho Kngabo z’u Rwanda zifatira amasomo yo gutegura urugamba.
Perezida Kagame yashimiye Inzwego z’umutekano z’u Rwanda ubwitange zikomeje kugaragaza mu mwuga wo kurinda Igihugu muri rusange kikaba kiringwa n’ituze n’umutekano.






