Perezida Kagame yakomoje ku bucuruzi mpuzamahanga mu bihugu biri mu nzira y’iterambere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye inama mpuzamahanga ya Cyenda yiga ku ishoramari, yerekanye akamaro ko gusubiza ku murongo imikorere y’ubucuruzi mpuzamahanga.

Agaragaza ko hakenewe uburyo burimo ubufatanye n’ubwisanzure bushobora gufungura inzira y’iterambere rirambye kandi riringaniye ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025, mu nama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu.

Ni nama irimo kubera i Riyadh muri Arabie Saudite, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ni ikihe kiguzi nyacyo cy’ubukungu butekanye?’

Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko gusubiramo uburyo ubucuruzi mpuzamahanga bukorwa, yibanda ku buryo bushobora gufungura amahirwe y’iterambere ry’ubukungu bungana ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku munsi wa Mbere w’Inama izasoza ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yitabiriye inama itangirwamo ibiganiro bihuza abakuru b’ibuhugu barimo Guyana, Kosovo, Colombia, Bulgaria, Albania na Minisitiri w’Intebe wa Bermuda.

Inama yabo iribanda ku miterere y’ubucuruzi muri iki gihe n’uburyo bwo gusigasira inyungu ariko hatirengagijwe amahirwe ibihugu bisangiye.

Perezida Kagame aritabira ikindi kiganiro kibaza niba ikiremwamuntu kigana mu cyerekezo gikwiye. Iyi nama ku hazaza h’ishoramari yatangiye mu 2017 ihuza abafatanyabikorwa biyemeje mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije Isi.

Inama ya Cyenda ku ishoramari yitabiriwe n’abagera ku 2 500 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abakuriye ibigo byigenga.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE