Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4500

Perezida Paul Kagame yahaye amapeti mashya bamwe mu bapolisi b’u Rwanda basaga 4500, barimo 16 bari bafite ipeti rya Chief Superintendent of Police bazamuwe ku rwego rwa Assistant Commissioner of Police (ACP).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu na Polisi y’Igihugu ryagaragaje ko muri abo bazamuwe ku ipeti rya ACP harimo Athanase Nshuti, wahoze ari Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo na Corneille Murigo, wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha bya magendu n’ibindi byaha bikomeye n’abandi.
Abapolisi 24 bazamuwe mu ntera bava ku rwego rwa Senior Superintendent of Police bajya kuri Chief Superintendent of Police.
Abandi 35 bazamuwe bava kuri Superintendent of Police (SP) bajya kuri Senior Superintendent of Police (SSP).
Abapolisi 63 bazamuwe bava kuri Chief Inspector of Police (CIP) bajya kuri Superintendent of Police (SP).
Abapolisi 304 bazamuwe bava kuri Inspector of Police (IP) bajya kuri Chief Inspector of Police (CIP).
Abandi 304, bari basanzwe ari Assistant Inspector of Police, bazamuwe ku rwego rwa Chief Inspector of Police.
560 bazamuwe bava kuri Assistant Inspector of Police bajya kuri Inspector of Police.
Abapolisi 3 510 na bo bazamuwe mu ntera mu buryo butandukanye.
Ni mu gihe abapolisi 150 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo 45 bari aba Ofisiye bato n’abandi 105 bari ba Su Ofisiye.
Abapolisi 17 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi, abandi 4 basezerewe ku mpamvu zitandukanye.

dushimeernestine says:
Mata 27, 2025 at 12:36 pmmwakoze kubazamura
Manirafa says:
Gicurasi 27, 2025 at 7:27 amAbazamuhwe muntera,,mugire ibihe byiza kdi mwuzuza neza inshingano.