Perezida Kagame yazamuye mu ntera abakozi ba RCS 190

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, abandi bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu bahawe iryo peti rya Assistant Commissioner harimo Moses Ntawiheba, John Dusa na Michael Kamugisha.
Mu bandi bahawe amapeti harimo 4 bari bafite ipeti rya Senior Superintendent bahawe ipeti rya Chief Superintendent, 11 bari bafite ipeti rya Superintendent bahawe ipeti rya Senior Superintendent.
3 bari bafite ipeti rya Chief Inspector bahawe Superintendent. 10 bari Assistant Inspector bahawe ipeti rya Inspector.
62 bari bafite Sergeant bahawe ipeti rya senior Sergeant. 20 bari bafite Corporal bahawe ipeti rya Sergeant. Ni mu gihe 77 bari bafite ipeti rya Wader bahawe ipeti rya Corporal.
Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni Commissioner Jean Bosco Kabanda, Assistant Commissioner,Carmile Gatete, Salim Munana Mugisha na Emmanuel Nshoza Rutayisire.
Umukuru w’Igihugu kandi yasubije mu buzima busanzwe abakozi 8 ba RCS, babiri barasezererwa, mu gihe Assistant Commissioner George Ruterana n’abandi 218 birukanywe.

