Perezida Kagame yatumye Gen (Rtd) Kabarebe kwa Perezida Ruto

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yakiriwe na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, nk’Intumwa yihariye ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Amakuru y’uko Perezida Ruto yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Kagame yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, ubwo uwo Mukuru w’Igihugu wa Kenya yabitangazaga ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Nakiriye Gen (Rtd) James Kabarebe, Intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda. Twagiranye ibiganiro byatanze umusaruro byibanze ku gushimangira umubano ukomeye kandi utera imbere hagati y’ibihugu byombi.”
Perezida Ruto yakomeje avuga ko baganiriye ku ngingo zirebana n’Akarere no ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi by’umwihariko.
Ati: “Twagagariye kandi ku ngingo zitandukanye zirebana n’impande zombi ndetse n’Akarere kandi biyemeza gukomeza ubufatanye mu bijyanye no kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano, ubucuruzi no kwihuza kw’Akarere.”
Ibyo biganiro byagarutse ku kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere, ibaye mu gihe Kenya imaze iminsi ihanganye n’imyigaragambyo y’abaturage ishingiye ku ihungabana ry’ubukungu muri icyo gihugu.
Ku wa 8 Nyakanga, Komisiyo ya Kenya Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko nibura abantu 31 ari bo baguye mu myigaragambyo mu gihe abandi 107 bakomerekeye mu rugendo rw’abigaragambya rwabaye ku munsi wabanje ubwo hibukwaga imyigaragambyo yiswe Saba Saba yo mu 1990.
Kenya ni kimwe mu bihugu byatanze umusaruro mu rugendo rwo guharanira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu biganiro bya Nairobi bihuza inyeshyamba na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitabashije gutanga umusaruro wari witezwe.
U Rwanda na Kenya bibana nk’ibihugu by’abavandimwe bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bisanzwe byifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye.
Ubufatanye bw’ibi bihugu bwashimangiwe n’amasezerano byagiranye mu bihe bitandukanye, arimo na 10 yasinywe muri Mata 2023 yo guteza imbere ubuhinzi, uburezi, ibijyanye n’amagororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.
Ishoramari ry’Abanya-Kenya mu Rwanda rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n’ibindi byinshi.
Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kigali, ndetse no mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk’ibinyamakuru nka Royal FM na Kiss FM.
Kugeza ubu urwego rw’amabanki mu Rwanda rwiganjemo ishoramari ry’Abanyakenya, aho bashoye imari muri BPR Rwanda Plc ndetse baherutse kugura iyari Cogebanque yabaye Equity Bank-Rwanda.
Izindi banki zisanzwe mu Rwanda zifite inkomoko muri Kenya harimo nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.


