Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe i Conakry

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije na Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea Conakry mu gutaha umuhanda muremure (highway) wiswe Paul Kagame, uhuza Umujyi wa Kagbélén na Conakry.
Ni umuhango wo gutaha ibikorwa remezo birimo n’ikiraro, wabaye mu gihe Perezida Kagame akomeje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri icyo gihugu guhera ku wa Mbere taliki ya 17 Mata.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko uwo muhanda witiriwe Perezida Kagame witezweho kurushaho koroshya ubuhahirane hagati y’imijyi y’inganda n’Umurwa Mukuru wa Conakry, hamwe na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea.
Mu gitondo cy’uyu munsi nanone, Abakuru b’Ibihugu byombi bahuye n’abanyeshuri bo baturutse mu Turere 33 n’Intara eshanu zigize icyo gihugu bategurirwa kuzaba abayobozi bahindura ahazaza ha Guinea mu nzego z’ingenzi zitandukanye.


