Perezida Kagame yasobanuriwe iby’inama ya AGRF yitezwe i Kigali 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum/AGRF 2022) yitezwe kubera i Kigali mu Rwanda hagati y’italiki 5-9 Nzeri 2022.

Ku wa Mbere taliki ya 25 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye abayobozi b’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) bamusobanurira ibijyanye n’iyo nama yitezweho kuzaba amahirwe yo gutegura ijwi rihuriweho ry’Afurika mu bijyanye no kurinda uruhererekane rw’ibiribwa.

Abayobozi Perezida Kagame yakiriye ni Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ubu akaba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AGRA, Perezida w’uyu Muryango muri Afurika Dr. Agnes Kalibata ndetse n’Umuyobozi w’ishami ryawo mu Rwanda Jean Paul Ndagijimana.

AGRF 2022 ije mu gihe cy’ingenzi, Afurika igeze mu ikoni riyiganisha ku kuzahura ubukungu ndetse n’iterambere rishingiye ku kwiyemeza kwagaragajwe mu masezerano y’i Malabo, intego za Gahunda yagutse y’Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (CAADAP) ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Umuyobozi wa AGRA Dr. Agnes Kalibata, avuga ko uyu muryango utewe ishema no kuba inama ya AGRF 2022 izabera i Kigali mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kuzahura iterambere ry’ubuhinzi n’ubukungu bw’Afurika muri rusange.

Uretse guhuriza hamwe ijwi rusange ry’Afurika ku birebana n’umutekano w’ibiribwa, iyo nama yitezweho no guhuza ijwi mu bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rizatangazwa mu nama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ikirere (COP27) yitezwe mu kwezi k’Ugushyingo ahitwa Sharm el-Sheikh mu Misiri.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa AGRA bwamaze kwinjira muri gahunda “AIM for Climate” igamije guhanga udushya mu buhinzi duhangana n’imihindagurikire y’ikirere yatangijwe muri COP26 yabereye i Glasgow ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni gahunda yitezweho kwihutisha ishoramari no gushyigikira ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga no guhanga udushya mu kubungabunga uruhererekane rw’ibiribwa.

Mu nama y’Abaminisitiri yabereye i Dubai, gahunda ya AIM for Climate yagenewe intego ya miliyari 8 z’amadolari y’Amerika azakusanwa n’inzego za Leta ku bufatanye n’iz’abikorera zizifashishwa mu kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi no mu kunoza udushya mu ruhererekane rw’ibiribwa.

Biteganyijwe ko iyo nkunga igomba kuba yakusanyijwe mbere y’uko Inama ya COP27 iterana mu Gushyingo 2022.

Nk’umufatanyabikorwa w’iyo gahunda mu bijyanye no gutanga ubumenyi, AGRA ishyigikira intego mpuzamahanga zayo kandi irateganya kurema amahirwe ashyigikira ibihugu by’Afurika mu iterambere ry’ubuhinzi binyuze mu ishoramari no kunganira abahinzi baciriritse kwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ubu bufatanye buje bukurikira inama ubuyobozi bwa AGRA bwagiranye na Minisitiri wa UAE ushinzwe kurwanya Imihindagurikire y’Ikirere n’Ibidukikije Mariam Almheiri  ari na we wasobanuye byinshi kuri gahunda ya AIM for Climate n’intego yayo nyamukuru yo gutanga ibisubizo bihuza ubuhinzi n’ikirere.

Inama ya AGRF igiye guteranira i Kigali mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhindura mu buryo bwimbitse ubuhinzi bw’imbere mu Gihugu mu guharanira kugabanya ibiribwa bitumizwa mu mahanga.

Kuri ubu u Rwanda ruhanze amaso kugera nibura 75% by’abahinzi borozi bakoresha imbuto z’indobanure ku butaka buhujwe bitarenze mu mwaka wa 2024, aho kugeza ubu 60% by’abahinzi bakoresha imbuto y’indobanure ku butaka buhujwe.

Leta y’u Rwanda yafatanyije n’abikorera mu guharanira ko abahinzi babona ibikorwa remezo bigezweho byo kwita ku musaruro mu Gihugu hose, bifasha mu kubungabunga umusaruro w’abahinzi no kugabanya ibihombo byaturukaga ku musaruro wangirikaga kubera ibibazo by’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe.

AGRF ni ihuriro ryatangiye guhera mu mwaka wa 2010, buri mwaka rikaba rihuza abayobozi mu nzego za Leta, abahinzi ndetse n’abashoramari bagafatanya mu gushakira hamwe ibisubizo bigamije guharanira iterambere ry’ubuhinzi rirambye muri Afurika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE