Perezida Kagame yashimiye Arsenal yasezereye Real Madrid muri UEFA Champions League

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Arsenal FC yageze muri ½ muri UEFA Champions League ya 2024/25 , nyuma yo kunyagira Real Madrid Ibitego 5-1 mu mikino yombi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, nyuma yaho Arsenal Itsinze Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino wa 1/4 UEFA Champions League wabereye ku kibuga Saintago Bernabeu cya Real Madrid.
Mu Butumwa yanyushije ku rukuta rwe rwa X, Perezida Kagame yagize ati “Mikel Arteta n’ikipe yose ya Arsenal baduteye ishema twebwe abafana n’abafatanyabikorwa. Mukwiye byose. Mukomerezeho.”
Uko umukino wagenze muri rusange
Ni umukino watangiranye imbaraga amakipe yombi asatirana. Bidatinze ku munota wa 13 Raúl Asencio yakiniye nabi Mikel Merino mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yifashishije VAR atanga penaliti.
Yafashwe na Bukayo Saka ariko ayiteye Thibaut Courtois ayikuramo umupira awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.
Ku munota wa 22, Real Madrid yashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, Declan Rice agakinira nabi Kylian Mbappé.
Umusifuzi yamaze iminota itanu atarafata icyemezo kuko yabanje kumva bagenzi be bo kuri VAR ariko birangira agiye kwirebera bityo yanzura ko nta kosa ryabayeho ndetse n’ikarita y’umuhondo yari yahaye Rice ayikuraho.
Mu minota 35, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati kuko atageraga imbere y’izamu cyane nk’uko yatangiye.
Igice cya mbere cyongeweho iminota irindwi ariko kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye gituje bitandukanye n’icya mbere. Ku munota wa 64, umunyezamu David Raya yateye umupira muremure, Arsenal izamuka neza, Merino acomekera Saka umupira mwiza atsinda igitego cya mbere arobye Courtois.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Vinicius Junior yishyuye igitego ku mupira watakajwe na myugariro William Saliba, aho yahawe umupira na Raya yisanga uyu Munya-Brésil yamugezeho ndetse arawumutwara atsinda igitego.
Umukino warangiye Arsenal itsinze Real Madrid ibitego yaitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-1 mu mikino yombi.
Muri ½ Arsenal izahura na Paris Saint Germain yasezereye Aston Villa.
Arsenal yaherukaga muri ½ UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2008/2009.
Undi mukino Inter Milan yanganyije na Bayern Munchen ibitego 2-2, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Muri ½ izahura na FC Barcelona yasezereye Borussia Dortmund.
Imikino ibanza ya ½ iteganyijwe tariki ya 29 na 30 Mata 2025.




