Perezida Kagame yasabye EU gusangira na Afurika ibyago n’inyungu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kureka imyumvire ya kera y’ubufatanye bushingiye ku guha Afurika amabwiriza yo isabwa kuyubahiriza, kuko budatanga umusaruro nk’uko byagaragaye mu myaka yashize.

Yaboneyeho gusaba ibyo bihugu by’i Burayi gutangiza no kumenyera uburyo bushya bw’imikoranire bushingiye ku kubahana no gusangira ibyago n’inyungu, cyane ko impande zombi zikeneranye ku mahirwe buri ruhande rurusha urundi.

Mu nama ya kabiri mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku ishoramari iteraniye i Buruseri mu Bubiligi yiswe Globa Gateway 2025, Perezida Kagame yashimangiye ko ubutwererane buzima bushoboka gusa iyo bushingiye ku musingi muzima.

Yavuze ko Isi ihanganye n’impinduka z’ubukungu na Politiki zigerageza iyo myumvire ishaje mu birebana n’ubutwererane mpuzamahanga, aho kuri ubu ubufatanye bwonyine bushoboka mu nzwego zose bujyana n’umutekano.

Yavuze ko abahagarariye ibihugu bya Afurika bahuriye n’ab’i Burayi muri iyo nama, kugira ngo baganire ku buryo bwo guharanira amahirwe n’inyungu biva mu iterambere byungura impande zombi.

Aha ni ho yahereye ashimangira ko Afurika n’u Burayi bikwiye kuba byumva kimwe igisobanuro cy’ubufatanye aho kugira ngo kuri bamwe bube gutanga amabwiriza, no gushyiraho imirongo ngenderwaho, mu gihe ku bandi isobanura kubahiriza amabwiriza bashyiriweho kugira ngo bahabwe inkunga.

Ati: “Ubunararibonye bwa Afurika bugaragaza ko ubu buryo budatanga umusaruro w’iterambere dukeneye. Ubufatanye bwiza ntiburema kugengwa n’abandi ahubwo burema agaciro. Niba mushaka gukorana na Afurika, ubufatanye buboneye kandi buramba bukwiriye kuba bungana, dusangiye ibyago n’inyungu.”

Yavuze ko Afurika, ishyize imbere kubaka ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’inganda, kugira ngo irusheho guhangana ku isoko mpuzamahanga, mu gihe u Burayi bwo bukeneye isoko rya Afurika rikomeje kwaguka no gutera imbere, impano z’Abanyafurika biganjemo urubyiruko, n’imitungo kamere ikenewe mu guharanira iterambere ritangiza ibidukikije kandi rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati: “Inyungu zacu zirajyanirana, bityo iki ni cyo gihe cyo kuzihinduramo iterambere ryungura impande zombi. Ibi ni byo iyi nama ishobora gutuma bishoboka turamutse tutadohotse kandi tugakora ibifatika.”

Yagarutse ku rugero rw’ubufatanye bwa Afurika n’ibihugu by’i Burayi bwatanze umusaruro ufatika, aho uruganda rw’Abadage BioNTech rwatangije uruganda rw’inkingo mu Mujyi wa Kigali.

Uruganda rwa BioNTech rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, rukaba ari rwo rwa mbere rufite ikoranabuhanga rigezweho rya BioNTainers rwubatswe muri Afurika mu kubaka ubushobozi bwo gukorera inkingo n’indi miti kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda yashobotse ku bufatanye bwa Afurika na EU binyuze muri gahunda y’ubufayanye bw’ibihugu by’u Burayi n’ibindi bihugu mu guharanira intego z’iterambere ritanga umusaruro ufatika (Team Europe).

Yavuze ko uwo mushinga ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo gukorera inkingo mu Karere, ukaba uzagabanya kwishingikiriza ku bandi ari na ko wongera imbaraga ubushobozi bwa Afurika bwo guhangana n’ibyorezo by’igihe kizaza.

Ati: “Uru ni urugero rwiza rw’ubufatanye butanga umusaruro urenga imbibi z’igihugu kimwe. Mu gusigasira iyo ntambwe n’inyungu itanga, inzego z’imari zikwiye gushishikariza abikorera no kongerera imbaraga imikorere y’ibihugu.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu guharanira ko izi mbaraga zibyazwamo umusaruro ufatika.

Yashimiye kandi iyi nama yagaragaje agaciro kayo mu gihe gito, ihuza ibitekerezo n’ubushobozi by’ibihugu ikabihinduramo ishoramari rya nyaryo, ashimangira ko iziye igihe kandi ari ngombwa.

Perezida Kagame yasabye ibihugu by’i Burayi kureka imyumvire ishaje ku bijyanye n’ubufatanye
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE